skol
fortebet

Yishe inshuti ye magara kugira ngo abone uko amwambura akayabo yari amurimo

Yanditswe: Wednesday 15, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Nigeria yakoreye ubugomo butangaje inshuti ye aho yamukubise umuhini mu mutwe kugira ngo atazamwishyura akayabo k’amamiliyoni yari amurimo.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe, ukekwaho icyaha, Bello Zubairu, bivugwa ko yari afitiye umwenda wa miliyoni 3 z’ama Naira inshuti ye magara, Bello Bukar Adam.

Kubera ko atashoboye kwishyura aya mafaranga mu gihe cyumvikanyweho, ngo yafashe ingamba zo gushaka abantu babiri kugira ngo bamufashe kumwica.

Bivugwa ko Zubairu yatumiye iyi nshuti ye iwe ngo baganire kuri uyu mwenda utarishyuwe.

Adam utari uzi umugambi mubisha yateguriwe, yaguye mu mutego mutindi yatezwe n’inshuti ye magara aramusura. Agezeyo, bivugwa ko yakubiswe umuhini na Zubairu mu mutwe ahita apfa.

Iyi nkuru yateye umujinya benshi nyuma yo kumenyekana.

Abakoresha interineti batanze ibitekerezo ku bwinshi, bagaragaza ko batunguwe n’ubuhemu uyu mugabo yakoreye inshuti ye.

Ibibazo by’ubunyangamugayo buke n’uburyarya mu nshuti gikomeje gutuma ntawe ukiguriza undi amafaranga muri iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa