skol
fortebet

Abasirikare bafite amazina akomeye muri Kivu y’Amajyaruguru biyunze kuri M23

Yanditswe: Wednesday 15, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Koloneri wa FARDC na Kapiteni wa Police y’igihugu cya RDC n’abarwanyi benshi ba Nyatura bishyikirije M23 tariki 14 Gicurasi 2024.

Sponsored Ad

Koloneri GIFARU wa FARDC, Safari,Kapiteni Claude wa PNC kimwe n’abandi benshi bo muri Nyatura biyunze kuri M23 / AFC muri Kinigi.

Aba basirikare bazwi muri Kivu y’Amajyaruguru baganirije abaturage bababwira ko bishimiye gufatanya na M23 guharanira uburenganzira bw’abanyekongo bose.

Col Gifaru yagize ati : "Kuva kera muziko ndi umwana wanyu.Aka karengane kari imbere,gashaka kuza,nje mbere y’igihe ngo mbarenganure.Mfatanye n’abandi kubarengera.

Ijambo Wazalendo harimo ijambo kurenduka.Tuzafatanya kubarendura.Ntabwo nshaka kurenduka,naje kubakorera nk’umwana wanyu."

Abandi bihuje na M23 bavuze ko bakiriwe neza ndetse ko biteguye guhangana na Wazalendo n’ingabo za leta zidashaka ibiganiro by’amahoro.

ARC / M23 yigaruriye umujyi wa Bicumbi.

Bicumbi imaze imyaka iyobowe na FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikare ishyigikiwe na leta ya DRC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa