skol
fortebet

Burundi: Imiryango itegamiye kuri leta 6 yareze u Rwanda isaba indishyi ya miliyari eshatu z’amadolari

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imiryango 6 itegamiye kuri Leta yo mu Burundi yatanze ikirego kirega u Rwanda mu rukiko rwa Afurika y’iburasirazuba (EACJ) isaba indishyi zingana na miliyari 3 z’amadolari yo guhabwa imiryango y’abahitanwe n’igitero cya RED-Tabara cyabaye umwaka ushize.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru The Chronicles kibitangaza,iki kirego cyamaze gutangwa muri uru rukiko.

Umubano w’u Rwanda n’Uburundi umeze nabi cyane, ndetse iki gihugu cy’u Burundi cyafunze umupaka kivuga ko u Rwanda mu 2015 rwagerageje guhirika ubutegetsi.

Uburundi buvuga ko u Rwanda rufasha inyeshyamba za RED-Tabara, nyamara zikorera muri Kivu y’Amajyepfo muri DR Congo. Mu gitero cyabaye mu Ugushyingo 2023, inyeshyamba zishe abasivili 20.

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ko ntaho ihuriye n’inyeshyamba za RED TABARA nubwo Perezida Ndayishimiye amaze igihe arushinja kuba ari rwo rufasha uriya mutwe.

Perezida Kagame mu kiganiro yahaye Jeune Afrique mu kwezi gushize, yavuze ko amakuru inzego z’ubutasi z’u Rwanda zabonye ari uko kiriya gitero u Burundi buvuga ko cyagabwe mu Gatumba nta cyigeze kibaho, ko ahubwo ari "ibihimbano" bwakoze mu rwego rwo gusiga u Rwanda icyasha.

Indishyi zingana na miliyari 3 z’amadorali zishakishwa n’iyi miryango itegamiye kuri Leta y’Uburundi ni 60% by’ingengo y’imari y’u Rwanda. Hasigaye kurebwa uko urubanza ruzagenda muri EACJ niba koko ruzaburanishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa