skol
fortebet

Blinken yabwiye Uburusiya ko bugomba kwirengera fagitire yo kongera kubaka Ukraine bwashenye

Yanditswe: Wednesday 15, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yavuze ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin agomba kuriha kugira ngo hongere kubakwa ibyo yashenye muri Ukraine.

Sponsored Ad

Mu ijambo yavugiye mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, Blinken yavuze ko Amerika ifite ububasha bwo gufatira imitungo y’Uburusiya iri muri Amerika kandi ko izayikoresha mu gufasha kongera kubaka Ukraine.

Yanavuze ko Ukraine irimo "kwegera kurushaho NATO [OTAN]" - umuryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika.

Mbere yaho, Minisitiri Blinken yabwiye Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ko imfashanyo ya gisirikare "ubu iri mu nzira".

Mu ijambo yavugiye kuri Kaminuza y’ubumenyi-ngiro y’i Kyiv (Kyiv Polytechnic University), Blinken yagize ati:

"Ibyo Putin yashenye, Uburusiya bukwiye - bugomba - kuriha mu kongera kubyubaka. Ni cyo amategeko mpuzamahanga asaba. Kandi ni cyo Abanya-Ukraine bakwiye.

"Inteko ishingamategeko yacu yaduhaye ububasha bwo gufatira imitungo y’Uburusiya [iri] muri Amerika, kandi turateganya kubukoresha."

Yongeyeho ko itsinda ry’ibihugu birindwi bikize ku isi rya G7 - ari byo Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Canada n’Amerika - rishobora gusohora za miliyari z’amadolari y’Amerika, "nuko rigaha ubutumwa bukomeye Putin bwuko igihe kitari ku ruhande rwe [kiri kumushirana]".

Kuva Uburusiya bwagaba igitero gisesuye kuri Ukraine mu myaka ibiri ishize, imitungo ya leta y’Uburusiya iri mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), igereranywa ko ifite agaciro kagera kuri miliyari hafi 211 z’ama-Euro, yarafatiriwe.

Blinken yageze mu murwa mukuru wa Ukraine ku wa kabiri, nyuma y’urugendo rw’amasaha icyenda muri gariyamoshi ifite n’ahantu hagenewe kuryama, yamukuye ku mupaka ihana na Pologne.

Uruzinduko rwe rubaye mu gihe Ukraine irimo kugorwa no gusubiza inyuma igitero kinini gitunguranye cy’Uburusiya hafi y’umujyi wa Kharkiv, wa kabiri mu bunini muri Ukraine.

Ukugera muri Ukraine kwa Blinken kunabaye hashize ibyumweru bitatu kuva inteko ishingamategeko y’Amerika igezeho ikemeza imfashanyo nshya ya miliyari 61 z’amadolari igenewe Ukraine.

Mu ijambo rye, Blinken yagize ati: "Turimo kuzana Ukraine tuyegereza kurushaho nuko [tuyinjize] muri NATO [OTAN].

"Tuzakora kuburyo iteme rya Ukraine ryerekeza muri NATO riba rikomeye."

Blinken yashatse guhumuriza Abanya-Ukraine abagezaho ubutumwa imbere ya za camera ati: "Ntimuri mwenyine. Turi kumwe namwe uyu munsi kandi tuzaguma iruhande rwanyu."

Yavuze ko uruzinduko rwe rubaye "mu gihe cy’ingenzi cyane" - aho hari igitero gishya cy’Uburusiya, yavuze ko cyafashijwe na Koreya ya Ruguru, Iran n’Ubushinwa.

Yanavuze ku itegeko rishya ryo gufasha gukusanya abasirikare bo kurwanya ingabo z’Uburusiya zateye Ukraine. Iyo ngamba igamije kongera umubare w’abasirikare, urimo kuba iyanga mu gihe Uburusiya bukomeje gutera intambwe mu burasirazuba bwa Ukraine.

Blinken yavuze ko amavugurura yo kongera abasirikare yakozwe na Ukraine mu gihe cya vuba aha gishize ari "icyemezo kigoye ariko cya ngombwa", ashima cyane abafashe iya mbere bose ngo bakorere igihugu cyabo.

Mu nama ya Blinken na Perezida Zelensky, Blinken yashimye "kwihangana kudasanzwe" kwa Ukraine ndetse ashima "imbaraga n’ubuyobozi" bya Perezida wa Ukraine.

Yemeye ko iki ari "igihe kigoye" ariko ko imfashanyo y’Amerika iri "mu nzira", avuga ko iyo mfashanyo izakora impinduka ikomeye ku rugamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa