skol
fortebet

MIGEPROF yavuze ko Abangavu basaga gato ibihumbi 22 batewe inda zitateganijwe

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 2023, abangavu basaga ibihumbi 22 batewe inda zitateganijwe bibaviramo ingaruka zo gucikiriza amashuri.

Sponsored Ad

Byatangajwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) aho yatangaje ko imibare igaragaza ko abangavu 22,055 batewe inda zitateganijwe.

Iyi ni imibare yakusanijwe mu bigo nderabuzima no mu bitaro hirya no hino mu gihugu. Muri aba bangavu batewe inda 16,650 bari hagati y’imyaka 18 na 19, mu gihe 5,354 bari hagati y’imyaka 17 na 14 mu gihe 51 bari munsi y’imyaka 14.

Akarere ka Nyagatare niko gafite abangavu benshi batewe inda kuko abatewe inda muri Nyagatare ari 1,725. Gakurikiwe n’akarere ka Gatsibo gafite abangavu 1,500. Mu gihe intara y’i Burasirazuba n’ubundi iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda.

Nyamara ariko hagaragajwe icyuho mu gukurikirana abagabo batera aba bana b’abakobwa inda kuko nko mu mwaka wa 2023 abangavu batewe inda mu ntara y’i Burasirazuba babaye 8,801. Mu gihe abagabo bakurikiranwe ho ibi byaba ari 70. Muri aba 70 kandi 10 nibo bakatiwe ibihano.

Abakobwa 99% babyaye bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 bari babyaye bwa mbere mu gihe 1% yari abyaye inshuro zirenze imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa