skol
fortebet

Abantu 24 baburiwe irengero ubwo ubwato barimo bwarohamaga muri Tanganyika

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nibura abantu 24 baburiwe irengero nyuma yo kurohama k’ubwato M / V Maman Benita mu kiyaga cya Tanganyika mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 7 Mata, ku nkombe za Kalemie. Nk’uko amakuru akomeza abivuga, umuhengeri ukaze niwo wateje aya makuba.

Sponsored Ad

Icyakora, kugeza ku cyumweru nimugoroba, byari bigoye gukora iperereza ku cyateye ubwo bwato kurohama n’ababuze, kubera ko amazina y’abagenzi bamwe atigeze agaragara kuri lisite,nkuko amakuru abitangaza.

Nk’uko bivugwa ku mbuga nkoranyambaga,komiseri w’ikiyaga akaba yemeza ko abagenzi basaga 40 bari mu bwato ndetse n’abakozi bake.

Mu bagenzi bagaragara kuri lisite, harimo Abanyekongo 16 n’abanyamahanga 9 barimo Abashinwa 4, Abanya Tanzaniya 4 n’Abanyakenya.

Amakuru aturuka ku cyambu avuga ko ubwato bwaturutse i Kigoma muri Tanzaniya, bwerekezaga i Kalemie muri RDC kandi bwari bwuzuye ibicuruzwa.

Amakuru amwe yerekana ko ubwato bwarohamye hagati y’ikiyaga cya Bilila mu gace ka Kabimba muri teritwari ya Kalemie.

Andi makuru avuga ko bamwe muri bo batagaragaraga kuri liste. Amakuru amwe yerekana ko umwe mu barokotse w’Umushinwa yatabawe n’abarobyi bo mu mudugudu wa Rwakwe uherereye mu majyaruguru ya Kalemie. Uyu warokotse yajyanywe i Kabimba.

Intumwa ziyobowe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya RDC ziri ahabereye ibyago kugira ngo zitangire ibikorwa byo gushakisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa