skol
fortebet

Abanyamakuru basabwe kutongera kwiba ibikoresho byo mu ndege ya Perezida wa USA

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamakuru basabwe kudasubira kwiba utuntu bazibukiraho ko bagendeye mu ndege y’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden.

Sponsored Ad

Igenzurwa ryakozwe mu ndege ya Air Force One nyuma y’urugendo perezida Biden yakoreye mu karere kegereye US West Coast mu kwezi kwa kabiri ryasanze hari ibintu byinshi bitakiboneka mu myanya yicarwamo n’abanyamakuru.

Ibitambara by’imisego, ibirahuri n’amasahani asizeho zahabu ni bimwe mu bikoresho bivugwa ko byaburiwe irengero muri iyo ndege.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakurikirana amakuru yo mu biro by’umukuru w’igihugu ryari ryaburiye ko kizira gutwara ikintu na kimwe cyo muri iyo ndege.

Mu kwezi gushize, iryo shyirahamwe ryoherereje ubutumwa bwa email abanyamakuru bubabwira ko imyifatire nk’iyo isebya abanyamakuru bajyana mu ngendo n’umukuru w’igihugu - kandi ko bakwiriye kuyireka.

Hari aho abanyamakuru bahabwa ama chocolats ya M&M nk’impano y’urwibutso y’umukuru w’igihugu.

Ariko gutwara ibikoresho biriho ikirango cya Air Force One - birimo ibikoresho byo ku meza [nk’icyuma n’ibiyiko] n’ibitambaro byo kwihanagura byabaye akamenyero kuva kera nk’uko ibyegeranyo bibyemeza.

Umunyamakuru Misha Komadovsky, w’Ijwi rya Amerika ukora amakuru yo mu biro by’umukuru w’igihugu, yatwaye utuntu tutari duke mu ngendo yagize mu ndege y’umukuru w’igihugu.

Yabwiye BBC News ati: " Ntawe nabangamiye cyangwa ngo nkoshereze mu kwegeranya utu tuntu,’’ niko yabwiye BBC afashe mu ntoki igikombe gikozwe mu gipapuro kiriho ikirango cya Air Force One avuga ko ’’yibagiwe guta."

Muri iyi ndege ya Air Force One,Umukuru w’igihugu yicara imbere, abanyamakuru nabo bakicara mu ruhande rw’inyuma.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa