skol
fortebet

Alexei Navalny wahanganye cyane na Putin yapfiriye muri gereza

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Alexei Navalny utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Gashyantare mu 2024. Yapfiriye muri gereza yari afungiyemo, nyuma yo kugwa hasi agata ubwenge.

Sponsored Ad

Navalny w’imyaka 47 y’amavuko yamenyekanye cyane mu myaka irenga icumi ishize ashinja Perezida Vladimir Putin hamwe n’abakomeye mu burusiya ruswa, ubwikunde n’uburiganya.

Gereza yigenga y’akarere ka Yamalo-Nenets yatangaje ko Navalny "yumvise amerewe nabi" nyuma yo gutembera muri gereza ya IK-3 i Kharp, iri nko mu birometero 1.900 mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Moscow.

Yavuze ko yahise agwa hasi atakaza ubwenge.

Gereza ikomeza igira iti: "Ingamba zose zikenewe zo kumutabara zakozwe, ariko ntizatanga umusaruro ushimishije."

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yatangaje ko Putin yabwiwe iby’urupfu rwa Navalny. Putin uziyamamariza kongera kuyobora Uburusiya mu kwezi gutaha, yerekanwe mu mashusho ya televiziyo asura uruganda muri Urals.

Abashyigikiye Navalny bavuze ko badashobora kwemeza ko yapfuye, ariko ko biramutse byabaye bemeza ko yishwe.

Umufasha wa Navalny, Leonid Volkov yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: "Abategetsi b’Abarusiya batangaje ko bishe Alexei Navalny muri gereza.Nta buryo dufite bwo kubyemeza cyangwa kwerekana ko ibyo atari ukuri."

Yatawe muri yombi mu 2021 nyuma yo gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ko abayobozi bakomeye mu Burusiya barimo Putin “bibye igihugu” amafaranga menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa