skol
fortebet

Bunia :Umwana w’imyaka 9 yahohotewe akurwamo amaso akekwamo amashitani

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imiryango yigenga iharanira uburenganzira bw’Umugore muri Ituri , kuri uyu wambere tariki ya 11 Nzeri 2023 yasabye ubutabera gufatira ibihano bikwiye abagize uruhare mu rugomo rwakorewe umwana muto washinjwe Ubupfumu.

Sponsored Ad

Umu Pasiteri na nyina wabo w’uyu mwana bamukoreye iyica rubozo rikabije kugera ubwo bamujoboramo amaso bakoresheje ibyuma.

Amakuru yatanzwe n’umubyeyi w’uyu mwana , yavuze ko Chance Drajima w’imyaka 9 y’amavuko yari kwa nyina wabo mu biruhuko. yamujyanye aho asengera maze Pasiteri waho ategeka ko bamutoteza mu cyo yise ku mukuramo amashitani amurimo.

Bijya gutangira , ngo umwana yatakiye nyina wabo ko arwaye umutwe , nawe yiyemeza kumujyana mu cyumba cy’amasengesho kiswe Umubiri wa Kirisitu giherereye ahitwa Lembabo.

Akihagezwa ,uyu mwana Pasiteri yamushinje gukorerwaho ubupfumu maze amujyana mu cyumba cy’amasengesho batangira gutoteza umubiri we ngo bari kuwukuramo amashitani.

Nyina w’uyu mwana akomeza avuga ko ibwiriza rya Pasiteri wageragezaga kwirukana amashitani mu mwana we nk’uko abivuga ariryo ntandaro y’urugomo rwagejeje umwana we ku buhumyi bwa burundu.

Abitwaga ko bari gusengera uyu mwana ngo bamukize ubupfumu n’amashitani, bamutwitse ku mubiri hose bagera n’aho bamujomba ibyuma mu maso barayangiza bikomeye.

Radio Okapi yanditse ko Nyina wabo n’uyu mwana ubwe yafashe imfunguzo azijomba mu maso y’aka kana gato k’agahungu yari amaranye iminsi kari kuruhukira iwe.

Nyuma yo gutabazwa, umubyeyi nyirizina w’uyu mwana yahageze gitaraganya ajyana umwana we kwa muganga ,gusa ku bw’ibyago abaganga bamubwiye ko amaso y’umwana we yarangije gupfa burundu.

Ati”nkigera kuri icyo cyumba cy’amasengesho, natangiriwe n’abari bahari bambwira ngo nihangane. Nakube amaso umwana wanjye mbona yuzuye ibikomere by’ubushye ku mubiri wose, ndetse n’amaso ye bayajoboyemo kuburyo n’abaganga bamutinye bibaza icyamubayeho.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko atiyumvishaga ko uwo bava indimwe yahitamo ku muhekura ku kigero cy’ibyo yabonye yakoreye umwana we yari yamwoherereje ngo amusure.

Ibitekerezo

  • Ni agahinda, uyu mwana arambabaje nk’uko nababajwe na wa mwana KEZA wishwe na Mu kase. IMANA IZABAHANA. Uyu Pasteri na NYINA WABO BAKANIRWE URUBAKWIYE KIMWE n’abandi ba KRISTO bari muri icyo cyumba cy’AMASENGESHO. Ariko ibi abatwa ngo ABAKOZI B’IMANA bibahaye kuba babamenya, kuki amategeko atabakumira. ABADEPITE ba MURI AFURIKA , njya numva ngo habaho n’AHO BAHURIRA, bakwiye gushyiraho amategeko y’ihariye AHANA Y’IHANUKIRIYE bene ababantu biha ububasha badafite, bagashuka abantu bitwaje IMYEMERERE maze bakabakorera ibintu bibi birimo KUBICISHA INZARA, KUBASAMBANYA, KUBAGABURIRA IBINTU BITARIBWA, KUBAKORERAHO UBUFINDO, IHOHOTERWA IRYO ARIRYO RYOSE, YEWE N’ibirimo kubarangaza GUKABIJE babiriza mu masengesho , kuyabarazamo, kugeza no kutwana duto. SIBYO , SIBYO; HAKWIYE AMABWIRIZA MASHYA n’amategeko kubijyanye n’INSENGERO n’ibizikorerwamo, IBYUMBA BY’AMASENGESHO; OYA BIRAKABIJE. BIRAKABIJE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa