skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Madamu Tuluka wagizwe Minisitiri w’Intebe wa RDC

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Judith Suminwa Tuluka yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asimbura Sama Lukonde uherutse kwegura kugira ngo hashyirweho Guverinoma nshya.

Sponsored Ad

Judith Suminwa Tuluka ntabwo ari mushya muri politike ya RDC kuko yabaye Minisitiri ushinzwe igenamigambi.

Judith Tuluka, umurwanashyaka wa UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social) - washinzwe na se wa Félix Tshisekedi, ari we Etienne Tshisekedi, yahoze ari Minisitiri ushinzwe igenamigambi muri Guverinoma yahoze iyobowe na Sama Lukonde yasimbuye.

Ni we mugore wa mbere uhawe izi nshingano muri iki gihugu kuva kibonye ubwigenge mu 1960.

Yashyizweho mu gihe Congo ihanganye bikomeye n’imitwe yitwaje ibntwaro yibasiriye uburasirazuba bw’igihugu,cyane cyane inyeshyamba z’umutwe wa M23 zigaruriye uturere tutari duto twa Rutshuru na Masisi.

Mu ijambo rye,Madamu Tuluka yavuze ko arajwe “ishinga n’Uburasirazuba bw’igihugu n’utundi turere twose tw’igihugu uyu munsi duhanganye n’imirwano kubera abanzi kenshi na kenshi bihisha, batiyerekana ariko tugomba kubahiga tukabirukana mu nzira iyi cyangwa iriya”.

Judith Tuluka w’imyaka 56 uvuka mu ntara ya Kongo-Central, akaba afite impamyabumenyi mu bijanye n’ubukungu yakuye muri kaminuza ya Université Libre de Bruxelles (ULB) mu Bubirigi.

Yakurikiranye kandi n’amasomo ajyanye n’akazi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Avuga ko azi neza inshingano zimutegereje kandi ko zitoroshye. Ati: “akazi ntikoroshe, ingorane ni nyinshi”.

Leta azaba ayoboye izahabwa inshingano zikomeye zo gusubiza umutekano uburasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu ntara ya Kivu ya Ruguru, aho ingabo z’igihugu zifatanyije n’iz’ishyirahamwe SADC rihuriyemo ibihugu byo mu majyepfo ya Afrika zihanganye n’inyeshyamba za M23.

Mu yindi mitwe yitwaje intwaro irangwa mu burasirazuba bw’igihugu,uretse Kivu ya Ruguru, hari kandi n’intara ya Ituri nayo igeramiwe n’inyeshyamba za ADF, umutwe urwanya leta ya Uganda na wo umaze imyaka itari mike woretse iyo ntara.

Amaze kugirwa Minisitiri w’Intebe,Madamu Tuluka yavuze ati: “Ndabizi ko inshingano zikomeye ari izanjye. Nabwiye umukuru w’igihugu ko yanyizera kugira ngo mufashe kugera ku iterambere ry’igihugu cyacu.”

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa