skol
fortebet

Jacob Zuma yari apfuye Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Jacob Zuma w’imyaka 81, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yarokotse impanuka y’imodoka mu ijoro ryakeye, agonganye n’umuntu wari utwaye imodoka kandi yasinze.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryasohowe n’umuvuguizi w’ishyaka rya Zuma, uMkhonto we Sizwe (MK), Nhlamulo Ndhlela, yagize ati "Impanuka ebyiri z’imodoka mu gihe cy’umwaka n’igice gusa, kandi zose zigatezwa n’abavugwa ko ‘ari abashoferi basinze’ bagenda bakagonga imodoka ya Perezida Zuma. Ibyo bigaragaza ko ari ugushaka kumwica babigambiriye".

Ndhlela yavuze ko iryo shyaka rya Zuma,rimaze iminsi rikurikirana ibintu bimubaho, ku butegetsi bwa Perezida Cyril Ramaphosa, nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira 2023, Zuma atangaje ko azongera akiyamamaza mu matora ataha ahagarariye ishyaka rye rya MK, kugira ngo yongere asubire muri Politiki neza.

Zuma wahoze ari umwe mu bayobozi b’ishyaka ANC (African National Congress ‘ANC’ ), yaryirukanywemo mu 2018 ashinjwa ibyaha birimo ruswa.

Abo mu ishyaka rya Politiki aherutse gushinga, batangiye gushinja ishyaka rya ANC riri ku butegetsi kuba ryagize uruhare muri iyo mpanuka.

Impanuka y’imodoka yakoze, yabaye nyuma y’uko ku wa Kane tariki 29 Werurwe 2024, Komisiyo y’amatora ya Afurika y’Epfo, yatangaje ko Zuma akumiriwe kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe ku itariki 29 Gicurasi 2024.

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko umushoferi w’imyaka 51 wari utwaye imodoka yasinze yahise atabwa muri yombi mu Ntara ya KwaZulu Natal, akurikiranyweho ibyaha byo gutwara imodoka yasinze ndetse n’uburangare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa