Libya: Ubufasha bw’Amahanga mu gutabara abapfuye bukwiye kwiyongera
Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023
Niba waramaze kwiyunga ku bakomeje guha igihugu cya Libya ubutabazi, icyo wamenya n’uko amakuru agezweho ari impuruza ku bandi bifuza gutabara iki gihugu kiri mu kaga cyatewe n’imyuzure iheruka vuba aha.
Impamvu y’iyi mpuruza, ni ubwoba bukomeje bw’umubare munini w’abantu bitabye Imana ukomeje kwiyongera uko bwije n’uko bukeye kubera hari ababuriwe munsi y’ibyabagwiriye.
Itsinda ry’ubutabazi ryoherejwe na Misiri Turukiya,na Qatar ni bamwe mu bamaze kugera muri Libya ngo bakomeze gutabara abaheze mu itaka no munzu zabagwiriye.
Meya w’umugi wa Derna yahuye n’ikiza cy’umuyaga wateje umwuzure ukomeye ukica abaturage yavuze ko byibura ababari mu bihumbi 20 aribo bashobora kuba barapfuye.
Yavuze ko uyu mubare bawushingira ku baturage bari batuye akarere karimbuwe burundu n’uyu mwuzure wakomotse ku muyaga ukomeye wiswe Daniel
Kugeza ubu imibiri y’abapfuye myinshi iracyari munsi y’ibikuta byabagwiriye, indi yarohamye mu Nyanja.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *