skol
fortebet

Minisitiri ushinzwe kurwanya ubukene yafatanwe arenga miliyari 19 FRW yahishe

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Iperereza rya ruswa kuri minisitiri wo muri Nigeria wari ushinzwe kurwanya ubukene no gufasha abaturage babayeho nabi, ryasanze atunze miliyoni 19 z’ama pound yahishe kuri konti zirenga 50 z’amabanki, nk’uko ishami ry’imari ryabitangaje.

Sponsored Ad

Minisitiri ushinzwe gutabara abantu no kurwanya ubukene, Betta Edu, yahagaritswe kuva muri Mutarama kubera ko bivugwa ko yanyereje ibihumbi 505.000 by’amapawundi ayashyira kuri konti ye bwite kandi ari amafaranga ya leta.

Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha by’ubukungu n’imari muri Nijeriya yavuze ko nyuma y’ibyumweru bitandatu ikora iperereza kuri uyu minisitiri, yabonye “impande nyinshi” zo gukoraho iperereza, nk’uko BBC yabitangaje.

Umuyobozi w’iyi komisiyo, Ola Olukoyede, yagize ati: “Nkuko bimeze ubu, turimo gukora iperereza kuri konti zirenga 50 zanyuzeho amafaranga.

Ntabwo ari umukino w’abana. Icyo ni ikintu gikomeye. ”

Perezida Bola Tinubu mu ntangiriro za Mutarama yategetse ko “hakorwa iperereza ryimbitse ku bijyanye n’imikoreshereze y’imari”, kandi abayobozi bahagarika gahunda y’imfashanyo nyinshi za leta.

Icyo gihe Dr Edu w’imyaka 37 yahakanye amakosa yose. Ibiro bye byavuze ko yemeye kohereza amafaranga kuri konti ye bwite, itari mu izina rye, ariko akavuga ko ari iyo “gutanga inkunga ku bantu batishoboye”.

Bwana Olukoyede yavuze ko amafaranga yagarujwe yamaze kwimurirwa mu isanduku ya leta, ariko akomeza avuga ko iperereza rishobora kuba rirerire.

Abanyanijeriya barinubira ko igihugu cyabo gikize cyane muri Afurika ndetse kikaba gituwe cyane kurusha ibindi,gikomeje kwibasirwa na ruswa, nubwo guverinoma yiyemeje kuyirwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa