skol
fortebet

Perezida Biden yagennye Bill Clinton nk’uzamuhagararira mu muhango wo #Kwibuka30

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yatangaje abantu bazamuhagararira mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Ni itsinda ry’abantu 5 rizaba riyobowe na Bill Clinton wabaye perezida wa 42 w’iki gihugu.

Bizaba ari inshuro ya Gatatu Clinton ageze mu Rwanda. Iya mbere hari mu 1998 ubwo yari akiri Perezida ndetse ni nabwo yasabye imbabazi zo kuba ntacyo yakoze mu gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi.Indi ni muri 2013.

Clinton yayoboye Amerika hagati ya 1993 na 2001. Ni we wari umuyobozi mu gihe mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ni we Perezida wa Amerika wageze mu Rwanda akiri ku butegetsi.

Clinton azaba ayoboye intumwa zirimo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler. Abandi bazaba bari muri iryo tsinda ni Mary Catherine Phee, usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije mu Biro bishinzwe Afurika.

Abandi ni Casey Redmon, usanzwe ari umukozi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika ushinzwe ibijyanye n’amategeko mu kanama gashinzwe Umutekano w’igihugu.

Abandi bazaba bari mu Rwanda ni Monde Muyangwa, ukora mu Biro bishinzwe Afurika mu Ishami rya Amerika rishinzwe Iterambere, USAID.

Ubwo Clinton yageraga mu Rwanda mu 1998,yemeye uburangare bw’umuryango mpuzamahanga n’igihugu cye kirimo, watereranye abanyarwanda kandi byarashobokaga ko Jenoside ihagarikwa.

Yagize ati “Umuryango mpuzamahanga hamwe n’ibihugu bya Afurika bagomba kwemera uruhare rwabo muri ubu bwicanyi. Ntabwo twihutiye kugira icyo dukora ubwicanyi butangiye. Ntabwo twakabaye twaremeye ko inkambi z’impunzi ziba ubwihisho bw’abicanyi. Ntabwo twahise duha izina rikwiriye ubu bwicanyi, rya Jenoside. Ntabwo twahindura ahahise icyakora dushobora gukora ibishoboka byose tukabafasha kubaka ejo hazaza.”

Yakomeje agira ati “Dufitiye umwenda abapfuye n’abarokotse, umwenda wo kurushaho kuba maso no kurwanya abandi bagerageza gukora ubwicanyi nk’ubwo ahari ho hose ku isi mu gihe kizaza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa