skol
fortebet

RDC: Tshopo abagera ku 1000 banduye icyorezo cya monkey pox

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka , hamaze kugaragara abanduye icyorezo cya Monkey pox biganje mu ntara ya Tshopo .

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko hari nabamwe iyi ndwara imaze guhitana muri aba igihumbi bivugwa ko bamaze kubarurwa mu banduye.

Byatangajwe na muganga ukuriye urwego rw’ubuzima mu ntara, Dr Francis Baelongadi ukomeje guhangana no guca iyo ndwara ya Monkey pox.

Abandi bagaragaje ibimenyetso by’iyo ndwara mu minsi mike ishize babonetse mu bitaro rusange bya Makiso biherereye mu mugi wa Kisangani. barimo imiryango ibiri n’abana babo bafite imyaka itandukanye.

Dr Francis Baelongadi yakomeje avuga ko bari guhangana no kuvura abanduye no kwirinda ko bakanduza abandi. Yabitangaje kuri uyu wa 29 Nzeri 2023.

Kugeza ubu ibitaro bya Makiso aharwariye abo bane baheruka byabashije kubatandukanya kugirango barusheho kwizera ko bari kurengera benshi.

Ati”abarwayi bari kugaragaza ibimenyetso birimo guhumeka nabi no gucika integez’ingingo. Twagerageje kubajyana kure y’abandi mu gihe ibitaro biri gukora ibizamini ku bimenyetso ngo barebe niba ari icyorezo gishya.

Mu gukumira icyorezo cya Monkey pox gikomeje gukemangwa mu ntara ya tshopo ingamba zo guhiga abagaragaza ibimenyetso zashyizwemo imbaraga n’ubwo umubare wo udahagarara kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa