skol
fortebet

Uganda: Abakozi b’Imana bamaganiye kure DNA ikomeje gusenya Ingo

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe abantu bamaze kugira imyumvire ihambaye mu gukoresha DNA, abakozi b’Imana mu gihugu cya Uganda bamaganye abantu bose bakoresha DNA.
Muri iyi minsi, abantu basigaye bumva ko kumenya ko umwana ari uwawe bisaba gukoresha DNA kubera ko ikizere mu bantu cyayoyotse.
DNA ikorwa kugira ngo hamenyekane umubyeyi w’umwana wa nyawe mu gihe byaba bikenewe ko amenyekana ndetse no gukuraho urujijo ku mubyeyi.
Mu gihugu cya Uganda, abantu benshi bamaze kuyoboka iyo gufata ibipimo bya DNA mu gihe (...)

Sponsored Ad

Mu gihe abantu bamaze kugira imyumvire ihambaye mu gukoresha DNA, abakozi b’Imana mu gihugu cya Uganda bamaganye abantu bose bakoresha DNA.

Muri iyi minsi, abantu basigaye bumva ko kumenya ko umwana ari uwawe bisaba gukoresha DNA kubera ko ikizere mu bantu cyayoyotse.

DNA ikorwa kugira ngo hamenyekane umubyeyi w’umwana wa nyawe mu gihe byaba bikenewe ko amenyekana ndetse no gukuraho urujijo ku mubyeyi.

Mu gihugu cya Uganda, abantu benshi bamaze kuyoboka iyo gufata ibipimo bya DNA mu gihe yibarutse umwana kugira ngo amenye niba koko uwo mwana ari uwo bagiye kumwandikaho.

Abapasiteri ndetse n’abapadiri mu gihugu cya Uganda abamaganye iki gikorwa cyo gupimisha DNA kuko ariyo mbarutso yo gusenya ingo zitakimarana kabiri muri iyi minsi.

Mr Fred Njanga uhagarariye itorero Holy cross ministries, yavuze ko niba gufata DNA bidashakiwe umuti mu gihe cya vuba biza gusenya imiryango yose yo mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati "Ku bya DNA byo bimaze kuba byinshi birakabije. byaje gusenya ingo n’umubano w’abantu bari bamaze igihe babana kandi igikwiye kumenyekana ni uko abana ari abaziranenge ntabyo bazi kandi ingaruka nibo zizaho."

Yavuze ko ubuzima ari impano y’umuntu wese bityo buri muntu akwiye kubahirwa impano Imana yamuhaye kandi ntavutswe uburenganzira bwe kubera impano Imana yamuhaye.

Yagize ati "Buri buzima bwose ndetse n’igihumeka ku isi ni impano y’Imana. tutitaye kumenya uko iyo mpano yageze ku isi, ubzima bwo ku isi ni ubwo kwishimira ndetse no kubungabungwa".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa