skol
fortebet

Umukinnyi w’umunya Argentina yahitanwe n’uwari umugabo we

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umupira wamaguru mu bagore wo muri Arijantine bamusanze yanizwe n’uwahoze ari umugabo we,nawe waje kwiyahura nyuma yo kumwica.

Sponsored Ad

Florencia Guinazu, ufite imyaka 30,umunya Argentine wamenyekanye mu ikipe yitwa Argentino de Mendoza, bamusanze yakubiswe ananigirwa mu cyumba yari asangiye n’uwahoze ari umugabo we Ignacio Agustín Notto.

Nyuma y’ibyabaye, habonetse inyandiko mu idirishya yamenyeshaga abaturanyi ayo mahano, ivuga ngo: ’Hamagara 911. Abana bari bonyine.’

Nk’uko O Globo ibitangaza, ngo Notto yanditse iyi nyandiko nyuma yo kwica Guinazu, nawe akiyahura.

Muri iyo mirwano yose, abahungu babo bombi, bafite imyaka itanu n’irindwi, basigaye bakina PlayStation mu ruganiriro.

Amakuru avuga ko umuhungu w’imfura yakomanze ku rugi rw’icyumba ubwicanyi bwabereyemo, ariko rwari rufungiye imbere kandi nta muntu wamusubije.

Nyuma yaje kujya mu gikari cy’urugo aho umwe mu baturanyi yabonye ya nyandiko maze ahamagara abapolisi baraza.

Nyuma yo kumena umuryango w’icyumba, abayobozi basanze Guinazu aryamye hasi, mu maraso. Notto nawe yari mu cyumba, amaze kwiyahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa