skol
fortebet

Amerika yiyemeje guterererana inshuti yayo Isiraheli

Yanditswe: Monday 15, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri Amerika bavuze ko ibiro bya perezida w’Amerika, White House, byaburiye ko iki gihugu kitazajya mu gitero na kimwe cyo kwihorera kuri Iran.

Sponsored Ad

Indege nto z’intambara zitarimo umupilote (zizwi nka drone) na za misile byose hamwe birenga 300 byarashwe kuri Israel mu ijoro ryo ku wa gatandatu. Iran yavuze ko byari ukwihorera ku gitero cyo ku itariki ya mbere Mata (4) ku ishami ry’ambasade yayo muri Syria.

Izo ntwaro hafi ya zose zahanuwe na Israel, Amerika n’abasirikare b’ibihugu by’inshuti, mbere yuko zigera aho zari zigambiriye.

Abategetsi bavuze ko Perezida w’Amerika Joe Biden yashishikarije Israel kwiga ku gisubizo cyayo "mu bwitonzi".

Avugana n’abanyamakuru ku cyumweru, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Amerika yavuze ko Biden yasabye Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu "gutekerezanya ubwitonzi cyane no kureba kure", ku kuntu abasirikare b’igihugu cye basubiza kuri icyo gikorwa cya Iran kitari cyarigeze kibaho mbere, cyabaye igitero cya mbere kitaziguye cya Iran kuri Israel.

Uwo mutegetsi yavuze ko ubutegetsi bwa Biden bwemeza ko Israel "yageze ku ntego yayo" mu bushyamirane bwayo na Iran buheruka, bwatangiye ubwo ba komanda bo ku rwego rwo hejuru mu gisirikare cya Iran bicirwaga mu nyubako y’ishami ry’ambasade ya Iran muri Syria.

Hafi 99% bya za misile, drone na za misile zo mu bwoko bwa ’cruise’ zarashwe na Iran mu gitero cyo kwihorera zarahanuwe cyangwa zirahagarikwa. Abategetsi bo muri Amerika bavuze ko ibi ari ikimenyetso kigaragaza ko igisirikare cya Israel kiri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’icya Iran.

Indege za gisirikare z’Amerika hamwe n’amato y’intambara byahanuye ibiturika bya Iran bibarirwa muri za mirongo ubwo icyo gitero cyabaga.

Drone zirenga 80 hamwe na misile zo mu bwoko bwa ’ballistic’ nibura esheshatu zahanuriwe hejuru ya Iraq n’indege za gisirikare z’Amerika hamwe n’amato y’intambara cyangwa n’uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere.

Mu makuru mashya bwatanze ku cyumweru, ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’Amerika bwongeyeho ko ibi birimo drone zirindwi na misile ’ballistic’ imwe, ubwo byari birimo kwitegura kurasirwa muri Yemen.

Habayeho ikiganiro hagati ya Biden na Netanyahu mu gihe "imbamutima zari ku kigero cyo hejuru" nyuma gato y’icyo gitero, cyari kirimo na misile ’ballistic’ hafi 100 zerekezaga icyarimwe kuri Israel.

Muri icyo kiganiro kuri telefone, abo bategetsi bombi baganiriye "ku kuntu ibintu byahoshwa no gutekerezanya ubwitonzi ku bintu", Biden ashimangira ko Israel "yageze ku ntego yayo".

Ariko uwo mutegetsi yanze kuvuga niba White House yaburiye Israel ku kwirinda gusubiza bikomeye, avuga gusa ko ibyo "ni imibare Abanya-Israel bagomba gukora".

Mbere yaho kuri uwo munsi, mu rukurikirane rw’ibiganiro kuri televiziyo zo muri Amerika, umuvugizi w’umutekano w’igihugu w’Amerika John Kirby yakomeje kuvuga ko Amerika yasobanuriye neza Israel ko ishaka kwirinda intambara yagutse.

Uwo mutegetsi wo hejuru wo muri Amerika yavuze ko ubutumwa nk’ubwo bwanohererejwe Iran binyuze mu nzira za dipolomasi.

Kirby n’uwo mutegetsi, bombi bavuze ko Amerika izakomeza kurinda Israel, ariko yavuze ko Amerika itazitabira igisubizo na kimwe cya Israel kuri Iran.

Aho hantu Amerika ihagaze hanenzwe na bamwe mu badepite b’Amerika n’abahoze ari abategetsi bo ku mpande zombi za politiki y’Amerika.

Mike Turner, Depite uhagarariye leta ya Ohio, ukuriye akanama k’ubutasi mu nteko ishingamategeko, yavuze ko amagambo ya Kirby ajyanye no guhosha intambara "ni ikosa".

Yabwiye igitangazamakuru NBC cyo muri Amerika ati: "Ibintu byamaze gufata indi ntera, kandi ubutegetsi bukwiye kugira icyo busubiza."

Ndetse na John Bolton, wahoze ari umujyanama ku mutekano w’igihugu ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump, yavuze ko Amerika ikwiye kwifatanya na Israel mu gihe yaba ihisemo kugaba igitero cyo kwihorera kuri gahunda ya nikleyeri ya Iran.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa