skol
fortebet

Isiraheli yishe abahungu n’abuzukuru b’umwe mu bayobozi wa Hamas

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’ishami rya politike ry’umutwe wa Hamas, Ismail Haniyeh, aremeza ko batatu mu bahungu be, na bane mu buzukuru be bishwe mu gitero cyo mu kirere muri Gaza.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byegamiye kuri Hamas bivuga ko imodoka yari itwaye aba bahungu be yatewe mu gace ka Al-Shati hafi y’Umujyi wa Gaza.

Haniyeh avuga ko ibi byabaye bidashobora guhindura ibisabwa na Hamas mu biganiro bifite intego yolugera ku masezerano yo guhagarika intambara.

Igisirikare cya Israel kivuga ko aba bahungu be bari mu ishami rya gisirikare rya Hamas.

Amakuru avuga ko aba bantu batewe bari mu nzira bagiye mu birori by’umuryango byo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid w’idini ya Islam.

Haniyeh yabwiye ikinyamakuru Al Jazeera ko abahungu be – Hazem, Amir, na Muhammad – bari bagumye muri Gaza muri iyi ntambara.

Itangazo rya Hamas nyuma ryavuze ko bane mu buzukuru ba Haniyeh – Mona, Amal, Khaled na Razan – bari mu bishwe mu cyo bise igitero “cy’ubuhemu”.

Haniyeh avuga ko yumvise aya makuru mu gihe yari yasuye inkomere z’Abanya-Palestina zatwawe kuvurirwa mu murwa mukuru wa Qatar, Doha, ari naho uyu muyobozi wa Hamas asanzwe aba.

Yabwiye Al Jazeera ati: "Umwanzi aribeshya niba yumva ko gutera abahungu banjye, mu gihe ibiganiro [byo guhagarika intambara] bigeze ku ndunduro na mbere y’uko umutwe utanga igisubizo cyawo, bizatuma Hamas ihindura aho ihagaze”.

Mu butumwa bwacishijwe kuri konte ya Hamas ku rubuga rwa Telegram, ashimira Imana ku mahirwe yamuhaye mu cyo yise “ukwitanga kw’abana n’abuzukuru be”.

Igisirikare cya Israel kivuga ko "cyishe abakozi batatu b’ishami rya gisirikare rya Hamas hagati muri Gaza”, kinongeraho ko bari abahungu ba Ismail Haniyeh. Iri tangazo ntirivuga iby’aba buzukuru ba Haniyeh bivugwa ko bapfuye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa