RDC: Inyeshyamba zishe abantu 34 mu minsi itatu gusa muri Ituri
Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2024
Mu gihe cy’iminsi itatu, abarwanyi ba CODECO bishe byibuze abantu 34 mu gace ka Djugu, nk’uko abayobozi babitangaje ku wa mbere tariki 08 Mata.
Ku wa mbere Mata, abasivili 15, barimo abagore batatu n’umwana w’iminsi cumi nine, batwitswe ari bazima n’umutwe witwara gisirikare mu mudugudu wa Andissa, nko mu birometero 40 uvuye kuri komini ya Mongbwalu.
Nk’uko abayobozi b’inzego z’ibanze babitangaza ngo ku wa gatandatu tariki ya 6 Mata abo bantu bafashwe bugwate n’abasirikare ngo batware ibicuruzwa byasahuwe.
Muri abo bashimuswe, batatu bararekuwe. Ariko barabuze.
Amakuru amwe avuga ko abarwanyi ba CODECO bo mu mutwe wa "Good Temple of God", baturutse mu midugudu ya Andisa, Buraki, Wazabo na Dragi, bagabye igitero ku wa gatandatu tariki ya 6 Mata mu mudugudu wa Galayi ku nkombe z’umugezi wa Ituri mu murenge wa Banyali Kilo.
Barashe amasasu menshi bica abantu 18, barimo abagore batanu.
Imirambo y’abo bantu bishwe yabonetse ku wa mbere, ireremba mu ruzi rwa Ituri.
Ku wa gatandatu, umusirikare wakomerekeye muri iki gitero, yapfiriye mu bitaro bya Mongbwalu.
Urupfu rwe rwuzuza abantu 34, umubare w’abantu bishwe n’aba barwanyi muri kariya gace kuva ku wa gatandatu tariki ya 6 Mata.
Umuyobozi w’umurenge wa Banyali Kilo arasaba Guverinoma kongerera ingufu abasirikare, kugira ngo igarure ubuyobozi bwa Leta muri aka gace.
Arahamagarira kandi gutangiza ibikorwa byo gusenya imitwe yitwara gisirikare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *