skol
fortebet

Uburusiya: Ibizwi ku gitero cyagabwe ku bitabiriye igitaramo kigahitana abantu 60

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abantu bitwaje intwaro bateye ahaberaga igiteramo mu nkengero za Moscow, bica abantu 60, bakomeretsa abandi barenga 100, nk’uko bitangazwa n’inzego z’Uburusiya zishinzwe umutekano.

Sponsored Ad

Abantu bane bambaye imyenda yo kwiyoberanya bagize uruhare muri icyo gitero, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Krasnogorsk, nk’uko byerekanwa n’igisata cya BBC-verified video (gisuzuma ahafatiwe video).

Salle ya Crocus City Hall yagombaga kwakira igitaramo cya rock,niyo yatewe n’abantu bitwaje intwaro.

Igice kinini cyayo cyafashwe n’umuriro n’igisenge kiragwa.

Bivugwa ko abana bari mu bapfuye, Minisiteri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya akaba yamaganye iki "gitero cy’iterabwoba".

Inkuru zitangwa n’itangazo riri ku mbuga nkoranyambaga ritaragenzurwa neza,nuko umutwe wa Islamic State (IS) uvuga ko ari wo uri inyuma y’icyo gitero.

Abategetsi ba Amerika babwiye CBS yo muri Amerika, ko icyo gihugu cyari cyabonye amakuru yerekana ko IS yiyemeje gutera Uburusiya.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Amerika bivuga ko byari byaburiye Uburusiya mu ntangiriro z’uku kwezi ku myiteguro y’ibitero bishobora kuba i Moscow, bihanze amaso "ahateraniye abantu benshi."

Igice gishinzwe umutekano hagati mu gihugu mu Burusiya kivuga ko ingabo zidasanzwe ziri muri kiriya gice gushaka abateye. Umutegetsi ukomeye w’Uburusiya na we yerekeje i Krasnogorsk.

Mu byumweru bibiri bishize,Ambasade ya Amerika yaburiye abanyamerika kwirinda ahateraniye abantu benshi,ivuga ko barimo bakurikirana amakuru y’uko "intagondwa zifite imigambi yo gutera mu bice bikoraniyemo abantu benshi i Moscow".

Abarusiya barenga 6000 ni bo bari bakoraniye i Crocus City Hall kureba igiteramo cy’itsinda rya Picnic riririmba indirimbo za rock. Umwe mu babibonye avuga ko ubwicanyi bwatangiye iminota mike mbere y’uko iryo tsinda ritangira igitaramo.

Abagize iryo tsinda rya Picnic bo nta cyo babaye.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ntarageza ijambo ku gihugu, ariko inkuru zitangwa n’umwe mu byegera bye nuko yifurije abakomeretse gukira vuba.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa