skol
fortebet

Ukraine iherutse gutabaza ngo ihabwe amaboko ikomeje kujya mu kaga

Yanditswe: Monday 22, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibintu bikomeje guhindura isura ku ruhande rwa Ukraine, nyuma y’uko Ingabo z’icyo gihugu zikomeje gutakaza ibice bikomeye mu ntambara zihanganyemo n’u Burusiya.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Ingabo z’icyo gihugu zamaze kwigarurira agace ka Bohdanivka kari mu bilometero bitanu gusa uvuye mu Mujyi wa Chasiv Yar, nawo uri mu Burengerazuba bwa Bakhumut.

Chasiv Yar ni Umujyi ufite igisobanuro gikomeye cyane kuko ari umwe mu ikoreshwa na Ukraine mu kurasa ibisasu biremereye ku Ngabo z’u Burusiya. Uyu Mujyi kandi uri ku musozi, ibituma ukoreshwa mu kurinda indi mijyi ikomeye irimo Kramatorsk and Slaviansk.

Mu gihe u Burusiya bwaramuka bufashe Chasiv Yar, bwakoroherwa no kwinjira mu yindi mijyi myinshi irimo Kramatorsk and Slavyansk, bityo bukarushaho gushegesha Ingabo za Ukraine n’ubundi zisanganywe imbaraga nke cyane ahanini kubera kubura intwaro zihagije.

Ku rundi ruhande, Perezida Zelenskiy akomeje gusaba ko ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwihutira gutanga inkunga byemereye Ukraine kugira ngo ikomeze urugamba, kuko bitabaye ibyo, amahirwe yo gutsinda kuri icyo gihugu yarushaho kugabanuka cyane.

Amakuru avuga ko u Burusiya bufite gahunda yo kuba bwigaruriye Umujyi wa Chasiv Yar nibura mbere y’uko bwizihiza Umunsi bwatsinzeho Aba-Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, umunsi wizihizwa ku itariki ya 9 Gicurasi.

Hagati aho, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeye gutanga miliyari 60$ yo gufasha Ukraine, gusa aya mafaranga ntaroherezwa muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa