skol
fortebet

AS Kigali yahagamye APR FC iyibuza gutwara igikombe cya shampiyona kare

Yanditswe: Monday 15, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu,APR FC yananiwe gutsinda AS Kigali ngo itware igikombe cya shampiyona kuko banganyije ibitego mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26, wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Sponsored Ad

APR FC yasabwaga gutsinda uyu mukino ngo yegukane igikombe hakiri kare,ariko igitego cyo mu minota ya nyuma cya AS Kigali cyishe ibirori byayo.

APR FC niyo yatangiye neza cyane uyu mukino kuko ku munota wa 3 gusa,Kwitonda Bacca yacenze Ishimwe Saleh, ahindura umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Mbaoma washyizeho umutwe, ku bw’amahirwe ye make ufatwa na Hakizimana Adolphe.

Icyakora ntibyatinze ku munota wa 13,AS Kigali ifungura amazamu ibifashijwemo na Ishimwe Fiston,ku mupira yahawe na Felix Kone.

Ku munota wa 15,Kwitonda Alain Bacca yishyuriye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igitego,nyuma yo guhererekanya neza kwa bagenzi be.

Ku munota wa 23,Pavelh Ndzila yatanze umupira nabi awihera Ssekisambu, uyu Munya-Uganda ashatse kumuroba, arikosora asohoka neza arawufata.

Ku munota wa 45,Ishimwe Fiston wa AS Kigali,yahannye ikosa ryakorewe kuri Ebene, aha umupira Ntirushwa Aime wateye ishoti rikomeye, rikurwamo na Pavelh Ndzila arokora APR FC.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

Ku munota wa 61,Victor Mbaoma yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC cyabaye icye cya 14 muri Shampiyona ku mupira yahawe na Ruboneka Bosco wari umaze gucenga Umunyezamu Hakizimana Adolphe.

Ku munota wa 81,Rucogoza Eliasa yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yavuyemo itukura, nyuma yo gukubita inkokora Ruboneka Bosco.

Mu gihe abafana ba APR FC bishimiraga ko iminota 90 irangiye bari hejuru ndetse bagiye gutwara igikombe,AS Kigali yabababaje irabishyura ku munota wa 2 mu nyongera itanu bari bashyizeho.

Benedata Janvier niwe wahagaritse ibyishimo bya APR FC,ubwo yateraga ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina, Umunyezamu Ndzila ntiyagira icyo akora.

Umukino warangiye ikipe ya AS Kigali inganyije na APR FC ibitego 2-2.

Kunganya bitumye Ikipe ya APR FC isabwa byibuze irindi nota rimwe kugira ngo yegukane Shampiyona kuko igize amanota 60, irusha Rayon Sports 12 mu gihe hasigaye imikino ine.

Mu mukino utaha, APR FC izisobanura na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu.

AS Kigali igize amanota 38 ku mwanya wa gatandatu.

Uyu mukino witabiriwe n’abafana bake mu buryo bugaragara cyane,bitungura benshi bari biteze ko abakunzi ba APR FC baza ku bwinshi kuyireba itwara igikombe cya 22 cya shampiyona.

AS Kigali ni imwe mu makipe agora cyane APR FC kuko mu mikino 15 iheruka kuzihuza zombi, iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yatsinzemo ine, iy’Ingabo z’Igihugu itsinda itatu mu gihe zanganyije inshuro umunani.

APR iheruka gutsinda AS Kigali muri Shampiyona ku wa 23 Ukuboza 2018, ubwo yayitsindaga ibitego 3-0. Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mikino ibanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa