skol
fortebet

M23 yakiriye umunyapolitiki wiyamamarije kuba umudepite muri RDC

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guershom Kahebe watsinzwe amatora y’abadepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yiyunze ku mutwe wa M23/AFC nyuma yo kumenya gahunda yawo.

Sponsored Ad

Amashusho yashyizwe hanze agaragaza Umuvugizi wa M23, Lt Col Willy Ngoma aha ikaze Guershom Kahebe muri uyu mutwe.

Lt Col Willy Ngoma yumvikana abaza uyu mugabo icyamusunikiye kwinjira muri M23/AFC, undi avuga ko “Navuye muri Amerika aho ntuye, numvise byinshi bivugwa kuri AFC binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nshaka kuza kwirebera n’amaso yanjye ibivugwa kuri iri huriro. Kuva nagera i Bunagana nagiye mu bice bitandukanye, mbona uburyo abaturage bizeye umutekano wabo, ndetse n’uburyo abantu ba AFC bitwara ukabona ko bafata inshingano, narabikunze cyane.”

Guershom Kahebe yavuze ko nyuma yo kuganira n’abagize M232/AFC yasanze atari Abanyarwanda nk’uko benshi babivuga, ahubwo ari Abanye-Congo bifuriza ibyiza igihugu cyabo no guhagarika intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa