skol
fortebet

Asa nk’utebya, Barore yagaragaje imbamutima ze ku nshingano shya yahawe na Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Barore Cleophas uherutse kugirwa umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru(RBA) yagaragaje amarangamutima ye ashimira Perezida Paul Kagame.

Sponsored Ad

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19 muri Kigali Convetion Centre.

Barore Cleophas ubwo yari ahawe umwanya ngo ayobore ikiganiro kigaruka ku ishusho y’ubukungu bw’igihugu yahise aboneraho ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame avuga ko intebe ye yazamuwe none ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru wa RBA.

Yagize ati ”Reka mbanze nshime ,ndabanza gushima kubera ko ni inshuro zigiye zirenze imwe nagiye nyura mu biro bigiye binyuranye. Hari ibiro usanga harimo intebe umuntu agira ahantu akanda ikazamuka cyangwa ikamanuka bitewe n’icyo ashaka.

Ndabashimira Nyakubahwa Perezida wa Republika ko mu bubasha bwanyu muhabwa n’Itegeko Nshinga, mu minsi ishize haricyo mwakoze Intebe yanjye irazamuka ndabashimiye. Ntabwo nareka kubazirikana rwose mwarakoze cyane, ndashimye kandi hari n’abandi b’impanga zanjye kuri rwa rupapuro nabyo turabishimira”.

Tariki 14 Ukuboza 2023 nibwo Cleophas Barore yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBA asimbuye Arthur Asiimwe we wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije muri Ambassade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa Kabiri izasozwa ku munsi w’ejo,ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa