skol
fortebet

Rubavu: Urupfu rw’umwana bivugwa ko yaguye mu ndobo y’amazi rurashidikanywaho

Yanditswe: Friday 05, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Rubavu, umwana wari ufite umwaka n’igice yaguye mu ndobo y’amazi, ahita yitaba Imana.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 4 Mutarama 2024, bibera mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba, mu karere ka Rubavu.

Amakuru atangwa n’abaturage babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko nyina w’uyu mwana yari mu nzu akoropa, asohotse asanga umwana yagiye mu ndobo yari hanze irimo amazi, amaguru ari hejuru, bihutira kumujyana kwa muganga ariko aza gushiramo umwuka.

Aba baturage bashenguwe n’uru rupfu, bavuga ko batumva ukuntu iyo ndobo yarimo amazi macye yakwica uwo mwana

Umwe yagize ati “Ntabwo ndi kubyumva neza, nagize ngo ni indobo nini cyane. Yayindi ndende isumba iyi(yereka umunyamakuru indobo). Ntabwo byumvikana.”

Undi nawe ati “Amazi angana gutya ntabwo yakwica uyu mwana. Usibye aya mazi. N’iyi ndobo ntabwo uyu mwana yagwamo ngo apfe. Ahubwo .. sinzi ni amayobera.”

Ntacyo ubuyobozi bwagize icyo butangaza kuri uru rupfu rutunguranye rw’uyu mwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa