skol
fortebet

Abakora umwuga w’ubukomisiyoneri mu Rwanda bakuwe amata ku munwa

Yanditswe: Thursday 06, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Uburyo bushya bwo guteza cyamunara hakoreshejwe uburyo bwa elegitoronike, mu gihe inkiko zigenda zigabanya ruswa muri gahunda yo guteza cyamunara imitungo y’abananiwe kwishyura inguzanyo bwatangijwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, itariki 05 Kanama 2020.

Sponsored Ad

Ni uburyo bugamije kugabanya uruhare rw’abantu muri cyamunara hagamijwe kurwanya ruswa no gutesha agaciro umutungo watejwe cyamunara nk’uko benshi bakunze kubyinubira.

Kuri uyu wa Kabiri, Umubitsi w’inyandiko mpamo ( Register), Richard Kayibanda, yatangarije ikinyamakuru The New Times ko hamwe na sisitemu yo guteza cyamunara ingwate hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, abifuza gupiganwa bose bazashobora gupiganira aho bari hose, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kuko gupiganira amasoko bizakorerwa kuri internet (Online).

Yavuze ko ikoreshwa rya sisitemu yo guteza cyamunara hakoreshejwe ikoranabuhanga bizatuma birushaho guca mu mucyo no mu mwuka mwiza binyuranye n’igihe cyashize aho ’abakomisiyoneri’ bamwe batotezaga abapiganwa nyabo kubera imikoranire y’abantu. Ati:

Bizarushaho koroha, kwihuta no kunyura mu mucyo. Umukiriya azaba ashobora gutanga isoko igihe icyo ari cyo cyose kandi azajye ashobora kubona ibisubizo byatanzwe mu gihe cyo gufungura, bizajya bimenyeshwa binyuze kuri email .

Kayibanda yongeyeho ko abifuza gupiganwa bazashobora gusuzuma neza umutungo mbere yo gupiganwa, hiyongereyeho amakuru asanzwe y’umutungo mu cyamunara rusange, amashusho y’umutungo ugomba gutezwa cyamunara.

Ati: “Abifuza gusura umutungo imbonankubone bazahabwa ayo mahirwe”.

Uko bizajya bigenda

Umuturage utuye mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ushaka gupiganira isoko ku giciro fatizo kingana cyangwa kirenga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda azajya yishyura ingwate isubizwa y’amafaranga atanu ku ijana (5%) y’igiciro cy’umutungo.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri iteganya ko abifuza gupiganwa bazajya binjiza ibiciro binyuze mu ikoranabuhanga aho bibikwa mu ibanga.

Amasaha atandatu mbere y’isaha ya cyamunara, ibiciro bizajya bitangazwa, na none binyuze muri sisiteme , binashyikirizwe, kuri email, ba bahesha b’inkiko ndetse na buri wese utanga isoko.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubutabera muri Minisiteri y’ubutabera, Martine Urujeni, ngo aya mafaranga azafasha kurandura ’udutsiko twa ba mafia’ twakozwe na bamwe mu bakomisiyoneri kugira ngo bagoreke ibiciro n’agaciro. Yasobanuye agira ati:

Aya mafaranga ashyirwa kuri konti ya banki yagaragajwe na Minisiteri y’Ubutabera kandi agasubizwa mu gihe uwapiganye atabashije gutsindira isoko mu minsi itatu y’akazi.

Urujeni yongeyeho ko niba uwatsindiye isoko yatsindiye kwishyura igiciro mu gihe giteganijwe n’amategeko, akuramo ingwate y’ipiganwa ku giciro agomba kwishyurwa.

Abitwa abakomisiyoneri bagiye barangwa no kugira akavuyo n’indi myitwarire idahwitse muri za cyamunara aho bamwe babaga batumwe gutesha agaciro umutungo ugurishwa, abandi bitwaje za sheki zitazigamiwe yamara kugereka, akaburirwa irengero n’ibindi bikorwa nk’ibi bya kibandi nk’uko abahuye n’iki kibazo bagiye babitangaza.

Urugaga rw’abahesha b’inkiko mu Rwanda, rwagiye rugaragaza ko bimwe mu bibangamiye za cyamunara harimo imikorere y’abakomisiyoneri, ariko ugasanga nta mategeko ahana ibyo bikorwa kandi ari ikibazo gikomeye.

Minisitiri Johnston Busingye yakunze kubigarukaho, anenga imikorere y’abitwa abakomisiyoneri bakunze gukorana amanyanga n’abashinzwe kugurisha ingwate mu kurenganya abakiliya.

Byageze aho muri Nyakanga 2018 Minisitiri Busingye atangaza ko abakomisiyoneri mu cyamunara batemewe, ko ibyo bakora bihabanye cyane n’amategeko, bakaba bagiye guhagurukirwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa