skol
fortebet

Abakozi 2 ba Banki ya Kigali barashinja icyuma cya ATM kunyereza akayabo k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 144

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Abakozi babiri ba Banki ya Kigali ishami rya Kacyiru bafunzwe bakurikiranyweho guteza iyi banki igihombo cy’amafaranga arenga miliyoni 144 yaburiye muri ATM ariko bo bakabihakana bavuga ko ari amakosa yakozwe na ATM.

Sponsored Ad

Aba bakozi ba Banki bakurikiranyweho guteza iki gihombo ni umubyeyi w’abana bane Mukasine Jeanine na Nsengiyumva Jean de Dieu. Aba bakaba baratawe muri yombi tariki 12 Ukwakira bakekwaho kuba baribye aya mafaranga muri ATM iri kuri Kigali Heights.

Kigali Heights ni inyubako igezweho y’ubucuruzi iri iruhande kuri Radisson Blu Hotel na Kigali International Conference Center. Banki ya Kigali ni Banki ifite abakiriye benshi mu Rwanda ndetse iherutse gushyirwa muri Banki 100 za mbere muri Afurika.

Nkuko Mukasine na Nsengiyumva babitangarije itangazamakuru mu buryo bw’ibanga, bavuze ko nta mafaranga yibwe muri ATM ahubwo ko iyi mashini yakoze amakosa mu gutanga amafaranga biturutse mu buryo bwayo mu guha abakiriye amafaranga babikuza.

Tariki 11 Ukwakira ni bwo aba bombi bafashwe na RIB batangira guhatwa ibibazo ku bijyanye n’aya mafaranga kuko nibo bari bashinzwe kumenya uburyo iyi ATM ikora, nyuma barongera barafatwa bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi iri Kicukiro.

Mukasine ni we wari umuyobozi w’ishami rya BK iri kuri Kigali Heights afite umubare w’ibanga wo gukoresha ATM, mu gihe Nsengiyumva ari we wabikaga imfunguzo zafunguraga ATM , bose ni bo bari bashinzwe kugenzura imikorere yiyi ATM no kumenya ko harimo amafaranga ku buryo abakiriya bajya kubikuza bakayabona.

Ku wa 24 Ukwakira ni bwo aba bombi bitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro , gusa umunyamategeko wa BK nta bimenyetso bifatika yari afite bibashinja, urugero nk’amashusho ya CCTV ya ATM. Ku wa 30 Ukwakira ni bwo urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 kugirango batabangamira iperereza.

Urukiko rwavuze ko rufite ibimenyetso ko Mukasine na Nsenhiyumva, mbere y’uko bafatwa ngo binjiye muri ATM kuri Kigali Heights ATM bashyiramo miliyoni 20.

Tariki 11 Ukwakira ubwo bakorwagaho iperereza na RIB, bavuze ko amafaranga yose yari muri ATM uretse agera kuri Rwf 7,390,000 yari yabikujwe gusa ntibagaragaje aho andi arenga miliyoni 12 yarengeye.

Ibitekerezo

  • itangwa ryakazi mutanga mukoresheje ikimenyane nibi bizajya bizana nyine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa