skol
fortebet

i Huye: Umwarabu wari umucuruzi ukomeye yitabye Imana

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2017

Sponsored Ad

Umucuruzi witwa Salim Nassor umwe mu bari bakomeye mu Mujyi wa Huye, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye kuri uyu wa Gatandatu aho bivugwa ko yafashwe n’indwara itunguranye akajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare ari naho yaje kugwa.
Uyu mwarabu yari afite igaraje mu Mujyi wa Huye ndetse afite n’umuturirwa mu Cyarabu. Umwe mu bantu bazi neza Salim ni umucuruzi witwa Semuhungu Vincent wabwiye IGIHE ko mu masaha ya mu gitondo yari yamubonye ari muzima.
Ati “Mu gitondo nari namubonye. (...)

Ati “Mu gitondo nari namubonye. Yari ku igaraje rye ahantu ku Karubanda. Ni urupfu rutunguranye.”

Yakomeje avuga ko Salim yari amaze igihe kinini aba mu Rwanda, ndetse ko n’abo mu muryango we ariho babaye mu bihe byashize. Ati “Se yari yarakoze na mukuru we yari yarakoze afite n’amazu i Kigali.”

Amakuru avuga ko Salim yafashwe n’uburwayi butunguranye ari mu isoko ry’ahazwi i Nyaruteja ahita ajyanwa ku ivuriro ryitwa la Medicale aho yakuwe ajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare ari naho yaguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa