skol
fortebet

Kigali: Umusore w’imyaka 25 yarohamye mu bwogero bwa hoteli ahita yitaba Imana

Yanditswe: Sunday 05, Feb 2017

Sponsored Ad

Biziyaremye Evariste, uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko yitabye Imana nyuma yo kurohama mu bwogero bwa hoteli iri ku kiyaga cya Muhazi mu gice kiri mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Inzego zishinzwe umutekano, zemeza ko yaba yaragiye koga atabizi bikaba ari byo byabaye intandaro yo kurohama agapfa.
Ibi byabaye mu masaha ya saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017 nk’uko byemejwe na SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa (...)

Sponsored Ad

Biziyaremye Evariste, uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko yitabye Imana nyuma yo kurohama mu bwogero bwa hoteli iri ku kiyaga cya Muhazi mu gice kiri mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Inzego zishinzwe umutekano, zemeza ko yaba yaragiye koga atabizi bikaba ari byo byabaye intandaro yo kurohama agapfa.

Ibi byabaye mu masaha ya saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017 nk’uko byemejwe na SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali. Uyu Biziyaremye Evariste yari yajyanye n’inshuti ze ku kiyaga cya Muhazi, nyuma aza kuvamo ajya muri KingFish Hotel iherereye neza kuri iki kiyaga ari naho yaje kurohama mu bwogero bwaho (Swimming Pool) ahita apfa.

SP Emmanuel Hitayezu ati: "Uriya musore yari yagiye atembereye, noneho ubwo yari kuri KingFish Hotel nibwo yaje kurohama. Yari muri swimming pool, yari agiye koga. Bigaragara ko ashobora kuba atari abimenyereye, atazi ibintu byo koga, noneho aba ararohamye ariko bihutiye kumukuramo bamujyana mu kigo nderabuzima cyari hafi ariko agerayo byarangiye yamaze gushiramo umwuka."

Hari amakuru yavugaga ko Biziyaremye yarohamye mu kiyaga cya Muhazi, ariko siko byagenze nk’uko umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabyemeje/Avuga ko uyu musore ahubwo yarohamye mu bwogero (Piscine cyangwa Swimming Pool) bwa KingFish Beach Hotel iri kuri iki kiyaga cya Muhazi.

Uyu musore yari asanzwe ari umukozi mu kabari kazwi nka Carrefour des Artistes aho benshi bakunda kwita kwa Freddy, gaherereye mu nyubako yo muri UTC aho benshi bakunda kwita kwa Rujugiro mu mujyi wa Kigali rwagati.

Src"Ukwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa