skol
fortebet

Mpayimana wagaragaye bwa mbere aherekejwe n’umugore we, yavuze ku mutekano yahawe

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2017

Sponsored Ad

Philippe Mpayimana w’imyaka 47 y’amavuko uhatanira kuyobora u Rwanda, yavuze ko mu gihe cyose amaze mu bikorwa byo kwiyamamaza yabonye umutekano usesuye.
Mpayimana usanzwe ari umukandida wigenda mu matora ya Perezida avuga ko mu byumweru bitatu amaze yiyamamaza, yishimira ko ibikorwa bye byagenze neza bishimangirwa n’uburyo yagiye yakirwa.
Yabitangaje ubwo yari mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, aho yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza, kuva tariki ya 14 Nyakanga 2017.
Uyu mugabo (...)

Uyu mugabo uherutse kwibaruka umwana wa Gatanu yakoze urugendo rw ‘amasaha arenga ane mu turere twose tw ‘Umujyi wa Kigali, aho yagendaga hejuru y’imodoka asuhuza abaturage.

Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira nibwo bwa mbere Mpayimana agaragaye ari kumwe n’umugore we, gusa bivugwa ko uyu mugore yari akuriwe dore ko yanabyaye ibikorwa byo kwiyamamaza birimbanyije.

Yavuze ko ashima iterambere u Rwanda rugezeho, anavuga ko atangira kwiyamamaza hari abayobozi b’inzego zibanze batabyumvaga. Yagize ati” Nabonye ko mu Rwanda hari umutekano, ibintu byose byateye imbere n’abayobozi bamwe mu nzego z’ibanze batangiye batabyumva ariko byarangiye babyumva, rwose byagenze neza. ”

Mpayimana yabwiye itangazamakuru ko atinjiye muri Politiki ashaka kwamamara ahubwo yizeye gutsinda amatora y’umukuru w’Igihugu nibura hejuru y’amajwi 50%.
Tariki ya 3 na 4 Kanama 2017, Abanyarwanda barahitamo uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere.

Ni hagati ya Paul Kagame, Frank Habineza na Mpayimana Philippe.

Mpayimana Philippe n’umugore we ufashe agahinja mu ntoki/ Ifoto:Izubarirashe.rw

Ibitekerezo

  • Muti yibarutse uwa gatanu kandi yaravuze ko ariwe utowe ntawarenza batatu? Ikindi: kuvuga ngo "Nabonye ko mu Rwanda hari umutekano" bigaragara ko n’igihugu wifuza kuyobora utakizi, nta habari y’aho kigeze, uri kucyiga!

    ariko nkuyu abona yaba perezida koko ? ngo ntankumi yigaya koko uyu azahora munzoziiii !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa