skol
fortebet

Lt Col Nsengiyumva wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye

Yanditswe: Tuesday 07, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gisenyi na Kibuye, yapfiriye muri Niger.

Sponsored Ad

Tariki ya 18 Ukuboza 2008, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha rwamukatiye igifungo cya burundu.

Abacamanza b’uru rukiko bari bamaze kwemeza ko yateguye umugambi wo kwica Abatutsi mu Mujyi wa Gisenyi, muri Kaminuza ya Mudende, Paruwasi ya Nyundo no muri Komini Biserero muri Perefegitura ya Kibuye.

Mu gihe Lt Col Nsengiyumva yatangaga aya mabwiriza, yari Umuyobozi w’Ingabo (Ex-FAR) muri Perefegitura ya Gisenyi, kandi yari inshuti y’abasirikare bakomeye mu gihugu barimo Colonel Théoneste Bagosora uri ku gasongero k’abateguye umugambi wa Jenoside.

Ibyaha uyu musirikare yahamijwe ni: umugambi wo gukora Jenoside, Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside n’Ibyaha byibasiye Inyokomuntu. Yaburaniye hamwe na Col Bagosora mu rubanza rwahawe izina ‘Military I Case’.

Uyu musirikare yarajuriye, ICTR imugabanyiriza igihano mu 2011, ikigeza ku gifungo cy’imyaka 15 ndetse yarafunguwe, acumbikirwa mu nyubako z’uru rukiko i Arusha.

Mu 2021 Leta ya Niger yemeye kumwakirana n’abandi bari barafunguwe n’uru rukiko, nyuma y’igihe kinini barabuze ababakira.

Abandi bajyanye na Nsengiyumva muri Niger ni: Zigiranyirazo Protais, Col Nteziryayo Alphonse, Lt Col Muvunyi Tharcisse, Capt Sagahutu Innocent, Mugiraneza Prosper na Maj Nzuwonemeye François-Xavier.

Leta ya Niger ariko mu 2022 yaje kwisubira ku bw’inyungu za dipolomasi, ishaka gusubiza aba Banyarwanda kuri ICTR i Arusha, gusa bifashishije umunyamategeko Joseph Chiondo Masanche, basaba Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) kwitambika iki cyemezo.

Kugeza magingo aya, Lt Col Nsengiyumva na bagenzi be bari bakiri muri Niger mu mudendezo, cyane ko n’ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum bwateganyaga kubirukana bwakuweho n’abasirikare bayobowe na Brig Gen Abdourahamane Tchiani mu 2023.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa