skol
fortebet

RDC: Amahitamo y’uwayobora inteko yananiranye hagatiya Mboso, Bahati cyangwa Kamerhe

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri DR Congo ryananiwe kumvikana ku mukandida ryatanga ku mwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko ya DR Congo. Bigeze aho uyu munsi iri huriro riri bukore itora mu bakandida baryo batatu.

Sponsored Ad

Hashize amezi macye inteko ishingamategeko ya Congo ifite abadepite bashya ariko itaratora abayikuriye kugira ngo inzego zayo zuzure.

Ibi bituma na Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa uherutse gushyirwaho – wa mbere w’umugore – adashobora gushyiraho guverinoma kuko igomba kwemezwa n’Inteko Ishingamategeko ifite inzego zuzuye.

Hashize igihe hari impagarara no kutumvikana mu ihuriro ry’amashyaka ari kumwe na UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi, k’uwo iri huriro ryakwemeza nk’umukandida waryo ku mwanya w’umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko.

Amaherezo, iri huriro, ryitwa Union Sacree, ryatangaje ko uyu munsi kuwa kabiri haba “amatora y’ibanze” akorwa n’abadepite bo mu mashyaka agize iryo huriro, kugira ngo batore hagati y’abakandida batatu.

Abo ni;

Vital Kamerhe La Kanyiginyi
Modeste Bahati Lukwebo
Christophe Mboso Pwanga

Hagati ya Mboso, Bahati na Kamerhe, biragoye kwemeza utsinda amatora y’uyu munsi, ari nawe urebye uzahita atsinda amatora yo kuba perezida w’inteko ishingamategeko ya Congo kuko azaba ari we uvuye mu ihuriro ryiganje mu nteko.

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko amahirwe menshi ari hagati ya Vital Kamerhe na Modeste Bahati basanzwe bafite abadepite benshi mu nteko nshya, gusa nanone bakavuga ko ubunararibonye bwa Mboso butakwirengagizwa muri uku guhatana.

Biravugwa ko utsinda ari ushobora kubona amajwi menshi mu badepite b’ishyaka UDPS rifite ubwiganze muri iri huriro ry’amashyaka ari ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa