skol
fortebet

Abanyarwanda barashinja Imbonerakure kubibira inka

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Sponsored Ad

Abanyarwanda batuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bavuga ko bagerageza kuba neza n’abaturanyi b’abarundi ariko bo bakabananiza, inka z’Abanyarwanda zibirwa i Burundi zitwarwa n’Imbonerakure hakabura uwazigaruza kuko nta munyarwanda ushobora gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Burundi.
Mu gikorwa cyo gusubiza ku neza inka 12 z’Abarundi zari zarafatiwe mu Rwanda cyabaye ku wa 21 Ugushyingo 2016, bamwe mu banyarwanda batuye mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Kamabuye uhana imbibe n’u Burundi (...)

Sponsored Ad

Abanyarwanda batuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bavuga ko bagerageza kuba neza n’abaturanyi b’abarundi ariko bo bakabananiza, inka z’Abanyarwanda zibirwa i Burundi zitwarwa n’Imbonerakure hakabura uwazigaruza kuko nta munyarwanda ushobora gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Burundi.

Mu gikorwa cyo gusubiza ku neza inka 12 z’Abarundi zari zarafatiwe mu Rwanda cyabaye ku wa 21 Ugushyingo 2016, bamwe mu banyarwanda batuye mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Kamabuye uhana imbibe n’u Burundi bavuze ko hari inka z’abanyarwanda zirenga 50 zibiwe mu Burundi kuva mu mezi atandatu ashize.

Inka 12 z’Abarundi zari zarafashwe n’Abanyarwanda bashaka kwihorera ku Barundi, ubuyobozi bw’umurenge wa Kamabuye bwafashe icyemezo cyo gusubiza izo nka ba nyirazo b’Abarundi ku bushake mu rwego kugaragariza Abarundi ko u Rwanda rutifuza kubabanira nabi nk’uko bo babikora.

Abaturage bo mu murenge wa Kamabuye baganiriye na Kigali Today, bemeze ko Abarundi bo mu mutwe w’Imbonera kure ari bo bambuka umupaka bakabatwarira inka ku manwa y’ihangu babakangisha ko ubakurikira bamwica

Umwe muri aba baturage uvuga ko amaze kubura inka 3 zose zibirwa i Burundi yagize ati “Iyo abacuruzi b’i Burundi bashatse inka bahita bambukira ku cyambu cyo ku munzenze yaba ku manywa cyangwa nijoro bakazakuzitwara mu Rwanda”

Akomeza agira ati “Baza badutera ubwoba ko nituramuka twinjiye I Burundi batwica”

Ibi binemezwa n’ubuyobozi bw’umupaka buvuga ko abarundi bambuka bakaza mu Rwanda ntacyo bikanga mu gihe nta munyarwanda ushobora gutinyuka kujyayo.

Ubujura bwo kwiba inka z’Abanyarwanda buriyongera ku bindi byaha bitandukanye abarundi bakorera abanyarwanda harimo nk’ubwambuzi, urugomo, gukubita n’ibindi.

Bimwe muri ibibyaha bikorwa n’Abarundi bo ku mupaka biterwa n’uko ubuyobozi bwabo bwababujije kugira igikorwa cy’ubucuruzi bakorana n’Abanyarwanda nabo bagahitamo gutwara ku ngufu ibyo bakabaye baguze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa