skol
fortebet

Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ideni rinini ifitiye ibigo bitwara abagenzi

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibereyemo umwenda wa miliyari 30Frw, abafite ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Sponsored Ad

Byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu.

Ati ‘‘Twaganiriye nabo kandi hari gahunda yo kuzishyura.’’

Iri deni ryaturutse ku mafaranga yakomotse kuri iyi nkunganire leta yahaga abagenzi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko mu gihe cya vuba abafite ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bazaba bishyuwe aya mafaranga y’ibirarane bikomoka kuri nkunganire yahabwaga abaturage ku itike y’urugendo.

Ati ‘‘Ibirarane birahari kandi nk’uko byasobanuwe, ubundi nkunganire yakagombye kuba yarahagaze muri Covid-19. Hari igice cya kabiri cyabyo cyamaze kwishyurwa kandi twaganiriye n’abakora uwo mwuga wo gutwara abantu ko n’igice cy’asigaye, leta yiteguye kucyishyura vuba kugira ngo turangize iki kibazo mu buryo bwa burundu.’’

Ibi bije nyuma y’aho Leta iguze bisi 200,zo gutwara abagenzi ikaziha ibi bigo 14 n’abikorera bane bakorera mu byerekezo bitandukanye mu Rwanda

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore muri iki kiganiro
n’abanyamakuru yavuze ko leta yakuyeho nkunganire yashyiraga mu gufasha abagenzi gutega imodoka rusange.

Ati:“Guverinoma yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024, izakuraho
nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo abantu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko mu gukuraho nkunganire ku baturage batega imodoka zitwara abantu mu buryo rusange, habanje gusesengurwa niba nta ngaruka bizagira ku bukungu cyangwa amikoro y’Abanyarwanda.

Ati ‘‘Nk’uko mubyibuka, ibiciro ku isoko byaramanutse byari byaratumbagiye cyane mu mpera za 2022, kuva icyo gihe byagiye bimanuka, ubu byaramanutse ku buryo bugaragara ku buryo ibihe twanyuzemo nk’imyaka ibiri ishize, siko duhagaze uyu munsi.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa