skol
fortebet

Guverinoma yahishuye akayabo igiye gushora mu buhinzi no mu kugaburira abana ku ishuri

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yagejeje ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ibyagezweho na Guverinoma muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19.

Sponsored Ad

Muri iki kiganiro,Minisitiri ngirente yagaragaje ko u Rwanda rwazamutse mu bukungu ndetse kuri ubu rwitegura gushyira nkunganire mu buhinzi no muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyira miliyari 90Frw muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi (School Feeding).

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu 2021/22, leta yari yashyize miliyari 22Frw muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ariko ubu igiye kwiyongera kugira ngo irusheho kugenda neza.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze kandi ko muri uyu mwaka wa 2023/2024, Guverinoma izatanga miliyari 51Frw za nkunganire yagenewe abahinzi kugira ngo babashe kongera umusaruro no gufasha igihugu kugabanya ibitumizwa mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yatangaje ko imibare yo muri Mutarama 2024, igaragaza ko ibiciro ku masoko byamanutse ku kigero cya 5%.

Yavuze ko ibiciro by’ibiribwa by’ingenzi bikomeje kugenda bimanuka kandi hari icyizere ko bizakomeza kumanuka.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yatangaje ko mu myaka itatu ishize u Rwanda rwabashije guhanga imirimo mishya ibihumbi 590.

Ni mu gihe muri gahunda yo kwihutisha iterambere, NST1, intego yari uguhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka.

Abanyarwanda barenga ibihumbi 860 kandi bahawe akazi binyuze muri gahunda ya VUP, mu gihe imiryango irenga ibihumbi 474, bahawe inkunga y’ingoboka mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere kuko yari yagizweho ingaruka na #Covid_19 .

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko kongera kuzahura ubukungu bw’u Rwanda nyuma ya Covid-19 byagizwemo uruhare n’urwego rwa serivisi.

Imibare y’agateganyo igaragaza ko mu 2023, umubare w’amafaranga uru rwego rwa serivisi rwinjiza mu bukungu bw’igihugu yazamutse ku kigero cya 10%.

Ibyazamuye uyu musaruro ni ikoranabuhanga, uburezi, ubwikorezi,ibikorwa by’amahoteli n’amaresitora.

Ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda nyuma ya Covid-19

- Mu 2020, ubukungu bwagabanutse ku kigero cya -3,4%.

- Ingamba zo kuzahura ubukungu Guverinoma yagiye ifata mu bihe binyuranye zatanze umusaruro kuko ubukungu bwazamutse ku kigero cya 8% mu myaka itatu ishize.

- Mu 2021, ubukungu bwazamutse ku 10,9%, mu gihe mu 2022, bwazamutse kuri 8,2%, mu gihe byitezwe ko mu 2023, ubukungu buzazamuka kuri 7%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa