skol
fortebet

Itorero rya RBCR(Reformed Baptist Convention in Rwanda) ryimitse Rev.Dominique Ndagijimana nk’Umushumba mukuru mushya

Yanditswe: Sunday 04, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rev Dominique Ndagijimana yimitswe nk’umushumba mukuru mushya w’Itorero rya RBCR(Reformed Baptist Convention in Rwanda), rifite ikicaro gikuru mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali.

Sponsored Ad

Ni mu birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 04/02/2024, bibera ku kicaro gikuru cy’ Itorero RBCR(Reformed Baptist Convention in Rwanda) giherereye mu murenge wa Kinyinya

Kwimika uyu muvugizi mushya byitabiriwe n’Abakristu b’Itorero baturutse mu turere twose tw’u Rwanda,wabonaga ko bizihiwe bikomeye binyuze mu mpanuro z’iyobokamana bahabwaga ndetse no mu ndirimbo z’amakorali anyuranye.

Mu ijambo rye, Rev.Dominique Ndagijimana wimitswe yagarutse ahanini ku gusaba lmana ubwenge bwo kubasha kuyobora Umukumbi ndetse n’iyerekwa lmana yatanze.

Ati”Bakristu mwese muri rusange, ndabasaba ubufatanye ndetse no kuguma cyane kugicaniro cy’ lmana , kuko amasengesho ariyo agize umukristu n’ itorero muri Rusange. Ndashimira byimazeyo Bishop Dr. Bashaka Faustin wari umuvugizi mukuru ku bw’umuhate n’ urukundo akunda umurimo w’ lmana. ndamwizeza ko ngiye gukomereza aho yari agejeje kandi neza”

Yasoreje ku ijambo dusanga muri Amosi 9:11 “Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo, kandi nzasana ahasenyutse haryo, nzaryubaka rimere nk’uko ryahoze kera”.

Rev.Dominique Ndagijimana wahawe inshingano z’ubushumba,yize amashuri makuru kugeza kucyiciro cya Masters.

Uyu yatangiranye n’ itorero RBCR,yageze igihe arasengerwa kubushumba ahita anashingwa gushumba itorero rya RBCR Paroise ya Gatunda, iherereye mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Nyagatare.

Mu mwaka wa 2009, Rev.Dominique yabaye umuyobozi mukuru w’Amatorero yose ya RBCR mu ntara yuburasirazuba ku rwego rw’intara, muri 2015 yasengewe ku mwanya wo kuba umuyobozi mukuru w’amatorero yose y’Uburasirazuba ku rwego rw’ Igihugu, muri 2018 yasengewe kumwanya wo Kuba Assistant Bishop wa 2 (Umuvugizi wungirije wa 2) aho yaranashinzwe cyane cyane kureberera iterambere ry’ itorero muri rusange.

Muri iki gihe cyose, Rev.Dominique yabashije kwitabira Inama zerekeye iyobokamana ku migabane itandukanye yisi irimo Asia, Europe, America ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye muri Africa.

Kuri ubu asengewe Kuba umuvugizi mu kuru w’ itorero RBCR, akazabifatanya n’inshingano asanganwe zo kuba umubitsi wa Department y’Abagabo b’Aba Baptiste mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, igizwe n’ibihugu 13.

Rev.Dominique Ndagijimana wimitswe yasimbuye Bishop Dr Bashaka Fauste wari umaze imyika 18 muri izi nshingano.

Bishop Dr Bashaka Faustin azasigara ayoboye Board(inama y’ ubutegetsi) y’ Itorero RBCR, kandi azakomeza Kuba umuyobozi mukuru w’ ubumwe bw’ Ababaptista mu bihugu bine aribyo u Rwanda, Burundi, Uganda na South Sudan

Ni inshingano abamuzi bavuga ko azikwiriye kuko Bishop Bashaka Faustin acyuye igihe yujuje Imyaka 50 ku murimo w’ ubushumba, n’ Imyaka 18 ayoboye RBCR.

Bishop Dr Bashaka Fauste yabwiye Rev.Dominique Ndagijimana wamusimbuye ko roho nzima itura mu mubiri muzima, kuba ahawe izi nshingano azibanda ku ivuga butumwa ariko rigamije kuzamura no kwita ku mibereho myiza y’Abakristu n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yongeye ho ko Rev.Dominique atatowe ku bwimpanuka, ahubwo yatowe n’Imana n’Abakirisitu bamugiriye ikizere kubera ibyo babona azabagezaho.

Abakristu nabo bishimiye abashumba bashya bahawe, biyemeza gutanga umusanzu wabo ushingiye ku kubatera ingabo mu bitugu binyuze mu gufatanya n’aba Bashumba mu guteza imbere itorero.

Rev.Dominique Ndagijimana wahawe ku mugaragaro inshingano zo kuba Umuvugizi mushya w’itorero RBCR, yahawe abavugizi bashya bungirije aribo, Rev. Joseph Habineza wagizwe umuvugizi wambere wungirije na Rev. Masika Joseph wagizwe umuvugizi wa kabiri wungirije.

Itorero RBCR ryatangiye tariki ya 18/12/2005, ubu rikaba rimaze kugira amatorero 48 hirya no hino mu Rwanda


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa