skol
fortebet

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yabonye imirimo mishya

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 29 Ugushyingo iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagize Lt Gen (rtd) Charles Kayonga ambasaderi w’u Rwanda muri Turkiya mu gihe Marie Grace Nishimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Sponsored Ad

Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, agizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turkiya asimbuye Nkurunziza Williams.

Si ubwa mbere Kayonga agiye mu nshingano zo guhagarira u Rwanda mu mahanga kuko hagati ya 2014 na 2019 yari ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.

Marie Grace Nishimwe wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka yari asanzwe ayoboye ishami rishinzwe Ubutaka muri icyo kigo. Afite uburambe bw’imyaka 15 mu bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka. Yize ibijyanye n’imitunganyirize n’imijyi muri Massachusetts Institute of Technology akaba afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko n’ubushabitsi.

Nishimwe asimbuye Mukamana Espérance wakuwe kuri uwo mwanya muri Kanama 2023.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa