skol
fortebet

’Nta muntu n’umwe ku isi ushobora guhitamo aho avana u Rwanda’-Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yatangaje ko uzashaka guhungabanya amahoro igihugu gifite atazihanganirwa ndetse aboneraho kwibutsa amahanga ko Abanyarwanda aribo bonyine bafite uburenganzira bwo guhitamo uko babaho.

Sponsored Ad

Ibi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu yabaye kuri iki cyumweru,muri Convention Center.

Perezida Kagame yagize ati "Amahoro ni ngombwa kandi buri wese arayakeneye. Twebwe ubanza tuyakeneye kurusha abandi kuko hari igihe twayabuze.Amahoro kutaboneka adutwarira n’abacu batagira uko bangana.N’ukuvuga ngo turayakeneye rero cyane.Kuyakorera ni ugukomera, uguteye iwawe ukamenya kwitabara.

Gukora,tugakoresha ibyo dufite,tugakoresha ibyo dushobora kuvana mu bo dukorana no kwanga gukorerwamo cyangwa gukoreshwa.”

Perezida Kagame yavuze ko Imana yaremye abantu bose bareshya, bityo ko nta n’umwe ukwiye kwereka Abanyarwanda uko bagomba kubaho.

Ati“Iyo urebye u Rwanda aho ruvuye n’ibyo rwanyuzemo n’aho ruri n’aho rushaka kujya, nta muntu n’umwe w’aho ari ho hose ku isi ushobora kuba ari we uhitamo aho avana u Rwanda , uko arutwara n’aho arugeza.Nta n’umwe, usibye Abanyarwanda ubwabo, na kwa kwemera no gukorana n’abandi ariko ari twe turi imbere.”

Perezida Kagame avuga ko impamvu ibihugu byo mu majyepfo (Global South) bikennye mu gihe ibyo mu majyaruguru (Global North) bikize atari ikibazo cyatewe n’Imana, ahubwo biterwa nuko aba bombi bakoresha ibyo Imana yabahaye.

Ati: "Mwibwira ko ari ikibazo cy’Imana se ariyo yagiteye?.Ni twebwe. Imana yo yakoze ibyayo. Yaraduhaye, turangije ibyo yaduhaye tubipfusha ubusa.Ntanumvise nabi,kwemera twakumvise nabi."

Abayobozi bakuru b’igihugu, barimo Perezida Paul Kagame, bashimiye Imana ibyo imaze gukorera u Rwanda kandi bayisaba ngo irufashe gukomeza kujya imbere, mu mwaka mushya uba utangiye.

Uretse abayobozi bakuru b’igihugu, aya mesengesho yitabiriwe n’abahagarariye amadini anyuranye akorera mu Rwanda ndetse no mu bihugu byinshi byiganjemo iby’Afurika. Ni amasengesho ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa