skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye amasomo atatu u Rwanda rwigiye kuri Jenoside yarusenye

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko hari amasomo “atatu akomeye” u Rwanda ruvana muri jenoside yakorewe Abatutsi rwaciyemo, n’uburyo bwo gukumira ko yakongera kuba.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije mu ijambo rikubiyemo ubutumwa bukomeye yagejeje mu bari muri BK Arena bitabiriye umuhango wo gutangira icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Irya mbere arishingira ku kuba Abanyarwanda ubwabo ari bo avuga ko bahagaritse jenoside nyuma yo gutereranwa n’amahanga.

Ati: “Icya mbere, twebwe gusa, Abanyarwanda n’Abanyafurika, ni twe dushobora guha agaciro gakwiriye ubuzima bwacu…

“Icya kabiri, kudategereza gutabarwa cyangwa gusaba uruhushya rwo gukora igikwiye ngo urengere abantu…

“Icya gatatu, kurwanya iteka politike y’ivanguramoko. Jenoside ni ivanguramoko ry’uburyo bubi bukabije… kandi kuko impamvu zayo ziba ari iza politike, n’umuti wayo ugomba kuba uwa politike. Kubera iyo mpamvu, politike yacu ntishingiye ku moko cyangwa idini, kandi ntizongera kumera ityo.”

Kagame yavuze ko umutwe wa FDLR, yise “ingufu zasize zikoze jenoside”, aho uri muri DR Congo “ufashwa amahanga abireba, kandi intego zawo ntizahindutse”, avuga ko intego yawo ari ukurimbura Abatutsi.

Kagame ati: “Ingaruka z’ibi [kuba FDLR iri muri DR Congo] ni impunzi ibihumbi amagana z’Abatutsi b’Abanyecongo bari hano, kandi nta gahunda iboneka ihari yo kubasubiza mu gihugu cyabo.”

Yongeraho ati: “Ubuhezanguni n’amacakubiri byagejeje kuri jenoside [mu Rwanda] bishobora kuba n’ahandi hose, igihe bidakumiriwe.

“Abanyarwanda ntibashobora kwigira ntibindeba ku bishobora kugeza kuri jenoside, nubwo twaba turi twenyine.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze aho rugeze ubu “kuko twahisemo kuzura (kuzuka) igihugu cyacu dushingiye ku bumwe, no kugira igihugu cyunze ubumwe, kandi tukabaho dutyo”.

Yongeyeho ko “icy’ingenzi cyane twahisemo ni ugutekereza tukarenga akaga kabaye tukaba abantu bafite ahazaza”.

Ubushakashatsi buheruka (2021) bw’ikigo cya leta y’u Rwanda buvuga ko igipimo cy’ubwiyunge kiri kuri 94%.

Abanyacyubahiro bitabiriye #KWIBUKA30

Bill Clinton wari perezida wa Amerika ubwo jenoside yabaga mu Rwanda, ni we ukuriye itsinda ryoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryaje muri uyu muhango wo Kwibuka.

Abandi bayobozi bitabiriye:

Hari Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo
Hari Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania
Hari Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique
Hari Perezida Denis Sassou-N’Guesso wa Congo-Brazzaville
Hari Perezida Mialy R. Rajoelina wa Madagascar
Hari Perezida Petr Pavel wa Czech Republic
Hari Perezida Mohamed Cheikh El Ghazouani wa Mauritania
Hari Abiy Ahmed, minisitiri w’intebe wa Ethiopia
Hari Jessica Alupo Visi Perezida wa Uganda
Hari Perezida wa Israel, Isaac Herzog
Visi Perezida Rigathi Gachagua wa Kenya

Guinea yahagarariwe na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida Mamady Doumbouya

Ubwongereza bwari buhagarariwe na Andrew Mitchell, minisitiri w’terambere na Africa

Hari Audrey Azoulay, umuyobozi mukuru wa UNESCO

n’abandi....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa