skol
fortebet

Perezida Kagame yasubije abibaza ku Rwanda igihe azaba atakiruyobora

Yanditswe: Friday 15, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagaragaje ko abantu badakwiriye guhangayikira u Rwanda rwa nyuma ye kuko rumaze igihe rwubaka inzego n’abantu.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na NTV yo muri Kenya, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo politike y’u Rwanda ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuba agatereranzamba mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe u Rwanda rwubaka abantu bityo nyuma ye hashobora kuzaboneka umurusha.

Ati “Icyerekezo kirahari, twashyize imbaraga mu kubaka abantu, kubaka inzego dukomeza no kugenda twongerera imbaraga, kugeza aho icyo gisubiza ikibazo cya nyuma ya Kagame.

Nyuma ya Kagame, twashyize imbaraga mu kubaka inzego, kubaka abantu[…] nimbivuga (ko ntazongera kwiyamamaza) ndabizi mu buryo bwihuse abantu bazajya hamwe babone umuntu, umuntu uzaba utandukanye nanjye, ariko bishoboka ko azaba anashoboye kundusha, ibyo birashoboka.”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko atigeze na rimwe agira inyota y’ubutegetsi ndetse ko abo mu ishyaka rye bamwinginze arabyanga kuko yumvaga atiteguye.

Ati “Numvaga ntarabyiteguriye, naravugaga nti niba bizaba bizabe nyuma ariko atari aka kanya. Narababwiye nti ntabwo nshaka ko hazagira utekereza ko narwanaga kugira ngo mbe Perezida kubera ko nta nubwo nari nzi ko uyu munsi nzaba ndi muzima.”

Yakomeje avuga ko “naravuze nti mureke turebe undi muntu, nzaba ndi mu itsinda ry’abayobozi kandi tuzafasha uzaboneka wese. Ibyo nibyo byabaye, hari abakandida, bambaza icyo ntekereza, ndababwira nti wenda uyu niwe ukwiriye.”

Perezida Kagame yaragaje ko kimwe mu byagendeweho hatoranywa ugomba kuba Perezida, ari umuntu wagomba kuba amenyereye igihugu ndetse abaturage bazi, kuruta gufata umwe mu bahungutse.

Uku niko Pasteur Bizimungu yaje kuba Perezida ariko nyuma y’igihe gito aregura.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kwegura kwa Perezida Bizimungu kubera amakosa, hari abamwegereye bamubwira ko ibiri kuba byose bari barabimubwiye.

Ati “Nyuma uyu mugabo (Bizimungu) yaje kujya mu bibazo, bamwe mu bantu baraza barambwira bati twarakubwiye, twaraje ubushize uratwangira none ubu ni gute uzabyanga. Uko niko nabaye Perezida.”

Tariki 17 Mata 2000 nibwo Perezida Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w’Inzibacyuho.

Umuryango FPR Inkotanyi ni wo wari ufite inshingano zo gushaka Perezida usimbura uwari umaze kwegura, ryitoyemo abakandida babiri bagombaga gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho kugira ngo itoremo uba Perezida.

Manda ye ya mbere yayitorewe mu 2003 n’amajwi 95%. Iya kabiri yari iyo mu 2010, ubwo nabwo yatorwaga agize amajwi 93%.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa