skol
fortebet

Perezida Ramaphosa na Bill Clinton wayoboye Amerika bageze mu Rwanda kwitabira#Kwibuka30

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Yari yabanjirijwe na Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso,wageze i Kanombe akakirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.

Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe yageze i Kigali, yitabiriye nawe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yoherejwe nk’intumwa ya Perezida Joe Biden.

Perezida Cyril Ramaphosa aje mu Rwanda aherekejwe na Minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Naledi Pandor.

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo nk’igihugu cy’igihangange kuri uyu mugabane, wagiye uzamo ibibazo birimo n’icyo kohereza Ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kitishimiwe n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda inenga ubufatanye bw’ingabo za Congo, FARDC,iza Afurika y’Epfo n’abagize FDLR basize bakoze Jenoside mu Rwanda.Aba bunze ubumwe mu kurwanya M23.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa