skol
fortebet

"Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo abanyarwanda bahore batekanye"-Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 31, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijambo ritangiza Umwaka mushya wa 2024, Perezida Paul Kagame yashimiye abanyarwanda ku ruhare rwa buri umwe wese mu byo igihugu cyagezeho hanyuma abizeza ko muri 2024 bazakomeza kubarinda.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2023 wasize Abanyarwanda bishimira iterambere igihugu gikomeje kugeraho kuko abantu baturutse hirya no hino ku Isi hose, bakomeje kuza mu Rwanda mu nama n’ibindi birori bikomeye.

Ati"Umwaka ushize waduhaye impamvu nyinshi zo kumva ko twishimiye iterambere igihugu cyacu gikomeje kugeraho... "

Yatanze urugero ku marushanwa ya BAL, inama zikomeye nka Women Deliver, Giants of Africa ndetse n’igitaramo cya Global Citizen.

Ati “Kwakira ibi birori bitanga amafaranga n’akazi mu Banyarwanda, bigateza igihugu imbere.”

Yakomeje ati"Twatangije ikigo cy’ubushakashatsi cya IRCAD gitanga amahugurwa ku buryo bugezweho bwo kubaga mu buvuzi n’uruganda rwa BioNTech rukora inkingo...U Rwanda rukomeje kugaragara nk’ahantu heza ho guhanga ibishya mu buvuzi n’ubuzima kandi tuzakomeza kubyubakiraho."

Ku bibazo by’ibura ry’ibiribwa n’ibindi bibazo abanyarwanda bahuye nabyo, Perezida Kagame yagize ati"Umwaka uwo ari wo wose, ahantu hose ku isi ntabwo habura ibibazo. Ibyo rero bigomba gutuma duhora twiyemeza gukora byinshi birushijeho kandi byiza. Muby’ukuri muri ibyo byose duhura nabyo, dukomekeje gutera intambwe ihamye tugana imbere nk’uko imibare ibyerekana, tuzakomeza muri iyo nzira."

Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko nta kintu na kimwe kizabahungabanya, uko byagenda kose.

Ati “Dukomeje kandi guhangana n’umutekano mu karere kacu no ku mipaka n’ibindi bihugu. Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.”

“Kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye mu bushobozi bwacu mu gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigasira amahoro n’umutekano.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ahantu hose ku Isi hatabura ibibazo buri mwaka, ariko ibyo bituma abantu biyemeza gukora byinshi gusa n’ubwo hari ibibazo, igihugu kiri gutera intambwe.

Ati “Iyo twibutse aho twavuye n’uko twari tubayeho, dusanga nta mpamvu yo kwinuba no gucika intege. Ikimenyetso kidukomeza kandi kiduha icyizere cy’ejo hazaza, ni imbaraga tubona mu rubyiruko.”

Yasabye urubyiruko kuzagaragaza umusanzu warwo mu hazaza h’igihugu binyuze mu matora azaba mu 2024.

Ati"Uyu mwaka dutangiye ni umwaka w’ingenzi ku gihugu cyacu, twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’igihugu. Nongeye kubifuriza mwe n’imiryango yanyu mwese umwaka mushya muhire wa 2024. Mukomeze mugire ibihe byiza!."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa