skol
fortebet

U Rwanda rukomeje kwakira abanyacyubahiro bitabiriye #KWIBUKA30

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze i Kigali,kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 06 Mata 1994, aho aje mu ruzinduko rw’akazi no kwitabira ibikorwa byo #Kwibuka30.

Sponsored Ad

Uyu aje asanga Perezida wa Repubulika ya Tchèque, Général Petr Pavel, uwa Madagascar, Andry Rajoelina na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, Gen Mamady Doumbouya,nabo bageze i Kigali, aho baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Rwanda rumaze imyaka 30 ruvuye muri iyi Jenoside yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni ndetse benshi ku isi bamaze kumenya ubugome yakoranwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Mata,Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi aho yanitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo Perezida Mohamed Ghazouani n’itsinda ayoboye bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, bakirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Perezida w’Ibirwa bya Maurice, Prithvirajsing Roopun,nawe yageze yageze mu Rwanda aho yahise asura umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyamagabe ahubatse Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rukarara rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 5.5.

Ni urugomero rukoresha imigezi ibiri ya Rukarara na Mushishito, aho rwubatswe n’abashoramari bo mu Birwa bya Maurice bitwa Omnican mu ishami rishinzwe ibijyanye n’ingomero ryitwa Omnihydro.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yohereje Visi Perezida, Jessica Alupo, nk’intumwa izamuhagararira mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, nawe yageze i Kigali, aho ategerejwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, nawe yageze mu Rwanda. Azahagararira Perezida William Ruto mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bandi banyacyubahiro bazitabira Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa uzaba uhagarariye Perezida Emmanuel Macron n’abandi banyacyubahiro.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, kuri uyu wa 6 Mata 2024 nawe aragera mu Rwanda, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa