skol
fortebet

Ubucuti bw’u Rwanda na Tanzania bugiye gutuma bifungura umupaka wa kabiri ubihuza

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda na Tanzania bigiye gufungura umupaka wa kabiri wemewe hagati y’ibihugu byombi hagamijwe kurushaho koroshya imigenderanire mu baturage babyo.

Sponsored Ad

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri i Kigali nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Tanzania, January Yusuf Makamba, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwagasabo.

Minisitiri Biruta yashimiye Makamba ku biganiro byiza bagiranye byagarutse ku mutekano mu Karere, avuga ko u Rwanda rwifuza gukomeza kwagura ubufatanye n’ umubano mwiza hagati y’ ibihugu byombi.

Ati “Binyuze mu bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi no ku ruhande mpuzamahanga, twifuza ko uruzinduko rwawe rwaba umusemburo w’imikoranire hagati yacu mu bihe biri imbere. Mu gukomeza, u Rwanda rurifuza ko amasezerano yasinywe mu gihe gishize hagati y’ibihugu byacu yakwihutishwa mu ishyirwa mu bikorwa. Kandi rwiteguye gushakisha izindi nzira z’ ubufatanye mu bihe biri imbere.’’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, January Yusuf Makamba, yavuze ko ibiganiro bagiranye bishimangira ko igihugu cye n’u Rwanda bifitanye ubucuti burambye.

Yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye kurushaho kunoza ubuhahirane n’imigenderanire bugamije guteza imbere abatuye ibi bihugu, cyane cyane mu rwego rw’ ubucuruzi, ikoranabuhanga, inganda n’ ingufu.

Ati “Twanaganiriye ku korohereza abaturage b’ibihugu byacu kwambuka no gusurana. Kuri ubu dufite umupaka umwe wemewe uduhuza, twavuganye ku kuba twafungura undi mupaka ahitwa Kyerwa. Kandi twiteguye ko uwo mupaka watangira gukora kuko ibisabwa byose byararangiye.”

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bihuriye ku Mupaka wa Rusumo. Minisitiri Makamba yijeje abacuruzi b’Abanyarwanda ko zimwe mu mbogamzi ku bwikorezi no kwambutsa ibicuruzwa binyuze muri Tanzania zikomeje gushakirwa ibisubizo.

Mbere yo kugirana ibiganiro na mugenzi we, mu gitondo cy’uyu munsi, Minisitiri Makamba yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye. Yijeje ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Ngara muri Tanzania ruri hafi gutangira gusurwa nyuma y’ibiganiro byo kuhatunganya.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa