skol
fortebet

"Urupfu Abanyarwanda bakwiye gupfa ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu"-Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 15, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yasabye abasirikare bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kurangwa n’ubutwari, bakagendera kure ubugwari n’ububwa.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje mu muhango wo guha ipeti rya 2nd Lieutenant abanyeshuri 624 basoje amasomo ya gisirikare, barimo abofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo y’igihe kirekire n’abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’amahanga.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutubakira igisirikare ku gushoza intambara ku bandi ahubwo ari ukurinda abanyarwanda,

Ati: "Imwe mu nshingano z’abayobozi b’igihugu n’ingabo z’u Rwanda ni ukubaka no kurinda ibyo igihugu kimaze kugeraho.Aho bitandukanira n’imyumvire imwe hamwe na hamwe,hari abibwira ko umwuga w’ingabo ari ukurwana intambara gusa,ntabwo aribyo.

Intambara abantu bayirwana iyo bibaye ngombwa,iyo hari impamvu.Iyo mpamvu ifite uko isobanuka,cyane cyane intambara zirwanwa uko twe tubyumva nk’u Rwanda ni iyo umuntu akubujije amahoro mu byawe kandi ndetse akagushotora aganisha muri iyo nzira y’intambara cyangwa se akoresha intambara muri ibyo byose kukubuza uburenganzira,amahoro,iterambere cyangwa no gusenya ibyo umaze kubaka."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwo rufite amateka yihariye ya jenoside yatumye rutakaza abanyarwanda benshi bityo ingabo z’u Rwanda zikwiriye kugira indangagaciro zo kwanga ubugwari.

Yavuze ko nubwo ibyinshi byabaye muri jenoside byakozwe n’abanyarwanda ubwabo ariko hari abo hanze babishyigikira,bakabihembera ndetse bagashyigikira inzira y’intambara yazanwa ku Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko intambara u Rwanda rwarwana atari iyo rwashoje.

Ati "Ingabo z’u Rwanda,ntabwo uwo mwuga ari uwo gushoza intambara,ntabwo ari umwuga wo gushotorana,ntabwo aricyo twubakira uwo mwuga."

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwuga ugamije kwirinda,kurinda igihugu,bishobora kuba bwatwara n’ubuzima bwawe n’umunyarwanda utaragiye muri uyu mwuga.

Yongeye kwibutsa ko Abanyarwanda bakwiriye guinyuka igisirikare kuko ntabwo kirengera igihugu gusa ahubwo kikurengera ubwawe,ukirinda ukanarinda abandi.

Ati: "Naho ubundi kutawujyamo,kutawutinyuka ntibyakubuza gutakaza ubuzima kuko hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima.Kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga n’ishema.Ni ishema kuko bikurinda,bikarinda abawe n’abandi batuye igihugu cyacu."

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye ko mu Rwanda ’twubaka’hakongera kuba jenoside abantu bagahitamo urupfu bapfa.

Ati :"Ntibikabeho mu Rwanda twubaka,hari amateka twanyuzemo muzi mwese kandi n’abandi barayazi aho abantu bapfuye,bicwa n’abandi,bicwa na politiki mbi,yaba iyahemberewe mu gihugu cyacu cyangwa ahandi.Aho umuntu yabazwaga urupfu ari bupfe.Aho abantu bafite intwaro baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga,babazaga utayifite,bakabaza umwana,umukecuru,umusaza ndetse n’abasore n’inkumi benshi,bakabaza icyo bahitamo ngo abe aricyo kibica.

Igihugu iyo kigeze aho cyangwa cyageze aho kugira ngo kizongere kubona ibintu nkibyo byaba ari ishyano.Ntabwo izi ngabo z’igihugu z’umwuga,ibyo zigishwa,zitozwa,amateka yacu,ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu gihugu cyacu.Nizo nshingano mufite ari mwebwe,abo musanze n’abazaza."

Perezida Kagame yavuze ko aba basirikare bagomba gukorana umutima w’ubutwari,atanga urugero rw’umukecuru abicanyi basabye guhitamo urupfu ari bupfe,we agahitamo kubavuma abaciriye mu maso.

Ati:"Uwo mukecuru ni intwari,nicyo gikwiriye kubaranga abanyarwanda.Kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki.Mukabyanga,mukabirwanya.Urupfu abanyarwanda bakwiriye guhitamo gupfa,ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu.N’umuco dukwiriye kugira."

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gupfira ukuri,agaciro ubuzima bwawe ukwiriye kubuha,ukuzanyeho ibyo [ibibi] akicuza icyatumye abikora.

Yavuze ko bakwiriye kwanga ububwa n’ubugwari,n’agasuzuguro kuko ariwo mutima ingabo z’u Rwanda zigomba kuba zifite.

Ati: "Ubazanaho intambara akabyicuza."

Aba bofisiye binjiye mu ngabo z’u Rwanda bakoze akarasisi mu Kinyarwanda,ku nshuro ya mbere cyane ko mu myaka yashize kabaga kari mu zindi ndimi nk’igiswahili n’Icyongereza.

Ntabwo izi ngabo z’igohugu z’umwuga ibyo zigishwa,zitozwa,amateka yacu,ntabwo yatwemerera ko byazongera kubaho mu gihugu cyacu.Nizo nshingano mufite ku gihugu cyacu.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako,Brig Gen Franco Rutagengwa, yavuze ko nubwo aba basirikare 624 basoje amasomo y’Abofisiye abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda, hari bagenzi babo 25 batabashije kuyasoza biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo iz’ubuzima, kunanirwa amasomo n’imyitwarire idahwitse.

Brig Gen Rutagengwa yavuze ko abasoje barimo 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Hari abandi 522 bize umwaka umwe amasomo ajyanye n’inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa barimo abari basanzwe ari abasirikare bato 335 n’abasivili 167 bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mashami ndetse n’aba ofisiye 33 barangije mu mashuri yo mu bindi bihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa