skol
fortebet

The Ben yahishuye imishinga y’indirimbo agiye gushyira hanze irimo iya Diamond na Tuff Gangs

Yanditswe: Thursday 09, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben yavuze ku mishinga itandukanye ateganya gushyira hanze irimo indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi, Diamond Platnumz, Uncle Austin, Meddy na Tuff Gangs.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 8 Gicurasi 2024, The Ben yasobanuye ko yakoranye indirimbo 2 na Israel Mbonyi. Ati “Iya mbere yararangiye ariko hari n’indi ya kabiri. Mbonyi twakoranye indirimbo 2.”

The Ben yakomoje ku ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi barimo umunyamakuru Uncle Austin, n’abahoze bagize itsinda rya Tuff Gang. Indirimbo yakoranye n’abari bagize itsinda rya Tuff Gang imaze igihe kuko na Jay Polly yayiririmbyemo atarapfa.

The Ben yanahishuye ko hari indirimbo ya kabiri azakorana na Diamond Platnumz ndetse noneho akazayicuruza ku mbuga nkoranyambaga ze bitandukanye na ‘Why’ yashyizwe ku mbuga zicuruza imiziki za Diamond Platnumz.

Uyu muhanzi witegura kujya gutaramira muri Amerika yavuze ko afitanye umubano wihariye na Meddy ku buryo bishoboka cyane kuba bazahuza bagakorana indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Njyewe na Meddy duhuje byinshi. Twakoranye indirimbo mu bihe byashize rero n’ejo bundi dushobora kuzavugana, tukaba twakorana indirimbo kuko nta kigoye kirimo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa