skol
fortebet

Umugore yahawe gatanya nyuma yo kurega umugabo we ko atazi gutera akabariro

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’ibanze rwa Choma muri Zambia rwemeje gatanya ku bashakanye barwitabaje, nyuma y’uko umugore areze umugabo we ko atamuhaza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuwa mbere,ari imbere y’abacamanza, Stanley Hankanga na Martin Siame,Precious Phiri, ufite imyaka 41,yajyanye se w’abana be batatu, Method Kanyamali w’imyaka 42, mu rukiko asaba ubutane.

Uyu mugore yabwiye Urukiko ko kuva bashyingiranwa mu 2004, atigeze anyurwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,nubwo bakoze ibishoboka byose bagasaba ubufasha abayobozi b’amadini ndetse n’abakuru b’umuryango.

Uyu mugore yavuze ko na nyuma yo gushaka ubufasha, uyu mugabo atigeze anoza amabanga yo mu cyumba cyabo, asobanura ko ibintu byagenze nabi cyane mu 2016, bituma ajya gushaka undi mugabo ngo amuryohereze mu gutera akabariro.

Ariko Kanyamali yabwiye Urukiko ko umugore we yatangiye kwinubira ko afite intege nke mu gutera akabariro nyuma yo kubona Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yamurihiye.

Yinubiye imyitwarire y’umugore we yahindutse nyuma yo kubona akazi i Lusaka muri guverinoma, aho yatangiye kumwirengagiza igihe cyose yamusuraga.

Kanyamali yakomeje abwira urukiko ko umugore we yasamye inda y’undi mugabo kandi bakibana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi yamenye iki kibazo mu byumweru bitatu bishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa