skol
fortebet

Abadepite bashyize bumva amarira y’abaturiye ikimoteri cya Nduba cyababangamiye igihe

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inteko rusange y’Umutwe w’abadepite yasabye ko imiryango 80 ituriye ikimoteri cya Nduba yakwimurwa mu buryo bwihuse kuko ubuzima bwabo buri kujya mu kaga.

Sponsored Ad

Ni mu gihe abaturiye iki kimoteri bagaragaza ko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye ariko bategereje kwimurwa baraheba.

Abaturage bari mu mbago z’iki kimoteri cya Nduba ni abo mu midugudu ibiri. Bavuga ko uko batinda kwimurwa ari nako umwanda urushaho kubasatira.

Bongeraho ko igiteye inkeke ari uko n’imodoka zividura imisarani mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ziyisuka mu myobo yacukuwe, umwanda ukarushaho gutera umunuko n’amasazi. Barasaba ko bakimurwa kuko ubuzima bwabo buri kurushaho kujya mu kaga.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023,iki kibazo abadepite bagize Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’Ibidukikije bakigejeje ku nteko rusange bagaragaza ko iki ari ikibazo gihangayikishije iyi miryango cyakora ngo inzego zibishinzwe zabagaragarije ko hari icyuho cy’amafaranga agera kuri miliyari 2frw akiri gushakishwa.

Bamwe mu badepite bagaragaje ko iki kibazo cy’aba baturage cyafatiwe imyanzuro itandukanye, inzego zibishinzwe zisabwa kubikemura ariko ntibyigeze by’ubahirizwa.

Abadepite bibajije impamvu iki kibazo kidakemuka nyamara abaturage bugarijwe n’umwanda mu buryo bukomeye by’umwihariko abana bugarijwe nabyo.

Iki kimoteri cya Nduba gifite ubuso bwa hegitari 80. Kuva mu mwaka wa 2012 ibibanza 523 byari biri mu mbago z’iki kimoteri ni byo byahawe ingurane y’amafaranga agera kuri miliyari 4 frw .

Kuri ubu imiryango 80 ntirahabwa ingurane ingana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 2frw.

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yiyemeje ko bagiye kureberahamwe uburyo bwo kunoza umwanzuro w’uko amafaranga akenewe kwishyura aba baturage yazashyirwa mu ngengo y’imari ivuguruye, aba baturage bakimurwa mu buryo bwihuse kuko inzego bireba zagaragaje ko hari ikibazo cyo kubona amafaranga akenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa