skol
fortebet

Abakennye kurusha abandi bagiye kuzajya bagobokwa n’ikigega gishya leta yatangije

Yanditswe: Friday 21, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda n’igihugu cy’u Budage batangije ikigega cy’asaga miliyari 20 y’u Rwanda cyitezweho kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane mu turere 16 tw’u Rwanda.

Sponsored Ad

Ni ikigega cyiswe “Pro Poor Basket Fund” kigamije kuzamura abaturage bo mu Turere 16 two mu ntara zose, u Rwanda n’u Budage batangije kirimo miliyoni 16 z’Amayero ahwanye n’asaga miliyari 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga yo muri iki kigega azashorwa mu kongera bikorwa remezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.

Biteganyijwe ko ayo mafaranga azakoreshwa mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwa remezo by’ubuvuzi, amashuri abanza, ayisumbuye no mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi, birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Richard Tusabe, avuga ko ari ikigega kigamije kuzamura imibereho ya benshi hatagize usigara inyuma muri gahunda yo kuva mu bukene.

Birgit Pickel, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’iterambere mu Budage, yavuze ko icyo kigega kiri muri gahunda y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gushyigikira imiyoborere myiza y’u Rwanda.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku italiki ya 11 Ugushyingo 2022, hemejwe gahunda y’igihugu y’uburyo abaturage bo mu ngo zifite amikoro make bakwivana mu bukene mu buryo burambye.

Hanemejwe intego yo kugabanya ubukene bukabije bukagera munsi ya 1% bitarenze mu mwaka utaha wa 2024, buvuye kuri 16.1% bwariho muri 2016/2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa